Cindy Sanyu yagiriye Inama abahanzi bakizamuka

66 0

Umuhanzikazi w’icyamamare wo muri Uganda, Cinderella Sanyu uzwi cyane nka Cindy, yatanze inama z’ingirakamaro ku bahanzi bashya bari kwinjira mu ruganda rw’imyidagaduro ruri kugenda ruhanganye cyane.

Cindy, umaze imyaka irenga cumi n’itanu mu muziki, akomeje kuba umwe mu bahanzi bubashywe kandi bafite ubuhanga bwuzuye muri Uganda no mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, yasabye abahanzi bakiri bato gushyira imbere umurava, gukora cyane no gutunganya umuziki ufite ireme, yibutsa ko gutsinda bitaterwa n’amaherena cyangwa ubucuti n’abantu runaka.

“Abahanzi bakiri bato bakwiye kureka gutekereza ko hari umuntu ubabangamiye. Nta buryo bwihariye bubaho ngo bukwinjize mu muziki fata inzira yawe ubone uko ugenda. Komeza usohore indirimbo nziza, bizatuma ukenera gutumirwa mu ibitaramo,” Cindy

Yakomeje anamagana ibivugwa ko abahanzi bakuze baba babangamiye abari kuzamuka, ashimangira ko uru ruganda rufite umwanya uhagije kuri buri wese witeguye gukora cyane no kugira intego.

Cindy, ubu unayobora Ihuriro ry’Abahanzi ba Uganda (Uganda Musicians Association – UMA), yasabye ko abahanzi bakomeza gufatanya no kwishyira hamwe, kuko ngo ari byo bifasha gutera imbere ku giti cy’umuntu ndetse bikazamura n’uruganda rw’umuziki rwa Uganda muri rusange.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *