Ruti Joel yasubiye mu itorero Ibihame

204 0

Umuhanzi wamenyekanye mu muziki wubakiye ku muco nyarwanda, Ruti Joël, yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gusubira mu Itorero Ibihame by’Imana, atandukanye n’Itorero Ishyaka ry’Intore yari amazemo hafi umwaka. Avuga ko icyamugaruye ari urukundo rw’ivuko n’ishyaka ryo gukemurana ibibazo aho kubyirengagiza.

Muri Ukwakira 2024 ni bwo Itorero Ibihame by’Imana ryagize ibihe bikomeye byo gucikamo ibice, havukamo irindi torero rishya ryiswe Ishyaka ry’Intore. Ruti Joël n’abandi bahise barijyamo, ndetse muri Mutarama 2025 bakorana igitaramo cyakuruye imbaga muri Camp Kigali.

Nyuma yo kwitekerezaho igihe kinini, uyu muhanzi avuga ko yumvise ko igihe cyari kigeze ngo asubire mu rugo.  Ruti Joël yatangarije umunyamakuru wa BTN Rwanda  ko gutandukana n’itorero ryamureze bitamuhaye ituze uko abyibuka.

Ati: “Muri make numvise nta mpamvu yo kuva mu itorero ryandeze mu butore nkarikunda nkarikundisha mugenzi wanjye nkondi [Aravuga Yvan Buravan] nawe akarijyamo nkanabaririmba [Kuri Album ye ‘Musomandera] nsanga ngomba gusubiramo uko byaba bimeze kose.”

Ruti Joël akomeza avuga ko yasanze guhitamo gusiga ibibazo inyuma ntacyo byamumarira. Ati “Kuko nta hantu hataba ibibazo nasanze ntakwiye kubihunga nkwiye kugarukamo tukabikemura hamwe nanjye mbarimo tugafatanya kubikemura ubundi ubuzima bugakomeza.”

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane binyuze kuri Album ye ya mbere, yavuze ko kugira ngo asubire mu Ibihame by’Imana byasabye ko asaba imbabazi kugira ngo yemererwe byuzuye. Ati: “Kuko nasabye imbabazi barambabarira, mbese nti wa mwana w’ikirara wagarutse Se akamwemera.”

Ruti Joël yemeje ko azifatanya n’Itorero Ibihame by’Imana mu gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na MTN, kizabera muri BK Arena ku wa 22 Ukuboza 2025.

Nubwo azahagararira Itorero, azanagira umwanya we bwite wo kuririmba nk’umuhanzi wigenga. Ati: “Ikindi ni uko mu gitaramo cy’Umujyi wa Kigali nzaririmba nka Ruti mu ngeri baririmba ariko nzanahamiriza mu Itorero Ibihamye by’Imana nka Rumata Miheto.”

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Posted by - September 24, 2025 0
Umuhanzi w’umunyanijeriya Davido yagizwe  umunyamuryango mushya uri  mu batora muri Recording Academy, mbere y’igihembo cya Grammys 2026. Nk’umunyamuryango utora, Davido…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *