Umuhanzikazi Temilade Openiyi uzwi nka Tems umwe mu bakunzwe cyane muri iyi minsi kw’isi yahishuye ibintu akunda kwitaho cyane ku mugabo ashobora gukundana nawe cyangwa bashakana bishobora gutuma adashobora kujya mu mubano nawe .
Uyu mukobwa wakunzwe mu ndirimbo nka Love Jeje ,Essence yakoranye na Wizkid mu kiganiro aherutse kugira n’ikinyamakuru gikomeye cyo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika cyitwa complex ,Tems yavuze adashobora gukundana n’umugabo utagira urugwiro cyangwa utagira amatsiko yo kumenya neza uwo bari kumwe
Yavuze ko kuba umugabo adafite ubucti n’ubugwaneza n’amatsiko yo kumneya neza umukunzi we uwo mubano uba nta ntego ufite ndetse n’agaciro
Yagize ati “Ntabwo nshobora gukundana n’umugabo udafite urugwiro cyangwa kumena uwo bari kumwe , iyo umuntu adafite amatsiko yo kumneya uwo bari kumwe cyangwa matsiko y’uwo akunda nta mpamvu yo kugirana nawe umubano
Tems ukomeje kubaka amateka mu njyana ya Afrobeats yongeyho ko yifuza umufasha ufite kumva , uzi kwita ku mukunzi we ndetse unafite ubushake bwo kubakana ejo hazaza n’uwo akunda
Yavuze kandi ko ari umukobwa Ukunda cyane ariko ubu ari kugerageza kuba maso no kwitonda bitewe n’ibyo yanyuwemo mu bihe byashize mu rukundo
Yongeyeho kandi ko muri iki gihe yahisemo kwibanda ku kwikunda cyane no kwiyitaho mbere ne mbere kugira ngo yubake umubano uhamye n’ubuzima bwe ubundi ibindi bikazaza nyuma


