Element na DJ Marnaud na Kivumbi bazatarama mu birori byo guherekeza umwaka by’abakunzi ba Golf

106 0

Umuhanzi akaba na Producer Mugisha Robinson uzwi ku izina rya Element, afatanyije na DJ Marnaud umaze kubaka izina rikomeye mu kuvanga imiziki,Kivumbi  bategerejwe mu birori bidasanzwe bigamije gufasha abakunzi b’umukino wa Golf guherekeza umwaka wa 2025 mu byishimo.

Ibi birori bizaba bikubiye mu gikorwa kizwi nka “The Last Swing”, giteganyijwe ku wa Gatatu tariki 31 Ukuboza 2025, ku kibuga mpuzamahanga cya Golf i Kigali.

Ni igikorwa kizaba gifite umwihariko wo guhuriza hamwe abanyamuryango ba Golf n’abandi bantu basanzwe, mu rwego rwo gusabana no kwishimira isozwa ry’umwaka.
Mu bazasusurutsa abazitabira harimo DJ Marnaud, DJ Higa, DJ Inno na DJ Chriss, mu gihe Element ari we muhanzi mukuru uzataramira imbaga.

Byitezwe ko umuziki uzaba uhuza injyana zitandukanye, bigatuma abazitabira bagira ibihe byiza byo kwizihiza isozwa ry’umwaka.
Mu kiganiro yahaye na Wilson Mugwema, Umuyobozi wa Sensitive Group ifatanyije na Kigali Golf mu gutegura iki gikorwa, yasobanuye ko intego nyamukuru ari ugutanga amahirwe ku bantu batari abanyamuryango ba Golf kugira ngo babashe kugera kuri serivisi zaho, basabane n’abandi.

Yagize ati: “Twateguye iki gikorwa mu rwego rwo guha amahirwe abantu batari abanyamuryango ba Golf bakaza gusabana n’abanyamuryango. Mu busanzwe, hariya hajyagayo abanyamuryango gusa, ariko kuri iyi nshuro twifuje gufungurira n’abandi bose bashaka kuza guherekeza umwaka wa 2025 natwe.”

Wilson yanatangaje ko uretse Element, na Kivumbi yaje kongerwa mubazitabira ibyo birori, mu gihe Bianca ari we uzaba ayobora iki gikorwa nk’umushyushyarugamba.

Ati: “Ni ibihe byiza cyane kuri benshi. Ni amahirwe yo gusohoka, gutemberera muri Golf no kwishimira serivisi zaho mu buryo bwagutse.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *