Umuhanzi Bruce Melodie yashimye abayobozi bo mu Rwanda uruhare bagira ku iterambere ry’umuziki n’abahanzi ariko yongera kubibutsa ko babyongera ndetse bakajya bitabira n’ibitaramo.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro Versus cya televiziyo Rwanda ubwo yagaruka ku ishusho y’uko abona umuziki nyarwanda ku ubu n’uruhare abayobozi bawuguramo.
Yagize “Abayobozi mbaye mbashimiye aho bigeze ariko turashaka kubabona mu bitaramo byacu, turashaka kubabona mu myidagaduro kandi ni ukuri mureke kwifata biraryoshye ni byiza.
“Abanyarwanda ndabashimira ikintu kimwe ko musigaye mukunda umuziki wacu, n’ahandi muzajya mukomeze mushyigikire umuziki nyarwanda. Nimwe bacu, nitwe banyu.”
Bruce Melodie aravuga ibi mu gihe kuko bigaragara ko abayobozi benshi mu Rwanda badakunze kugaragaza mu bikorwa by’imyidagaduro nk’ibitaramo, uretse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Oliver Nduhungirehe kenshi ukunze kubigaragaramo bitandukanye n’abandi.


