Bruce Melodie yashimiye Minisitiri Nduhungirehe Olivier witabira Ibitaramo by’abahanzi

68 0

Umuhanzi Bruce Melodie yashimye abayobozi bo mu Rwanda uruhare bagira ku iterambere ry’umuziki n’abahanzi ariko yongera kubibutsa ko babyongera ndetse bakajya bitabira n’ibitaramo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro Versus cya televiziyo Rwanda ubwo yagaruka ku ishusho y’uko abona umuziki nyarwanda ku ubu n’uruhare abayobozi bawuguramo.

Yagize “Abayobozi mbaye mbashimiye aho bigeze ariko turashaka kubabona mu bitaramo byacu, turashaka kubabona mu myidagaduro kandi ni ukuri mureke kwifata biraryoshye ni byiza.

“Abanyarwanda ndabashimira ikintu kimwe ko musigaye mukunda umuziki wacu, n’ahandi muzajya mukomeze mushyigikire umuziki nyarwanda. Nimwe bacu, nitwe banyu.”

Bruce Melodie aravuga ibi mu gihe kuko bigaragara ko abayobozi benshi mu Rwanda badakunze kugaragaza mu bikorwa by’imyidagaduro nk’ibitaramo, uretse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Oliver Nduhungirehe kenshi ukunze kubigaragaramo bitandukanye n’abandi.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *