Kaizen Hotel n’imwe mu ma Hotel imaze kubaka izina hano mu mujyi wa Kigali kubera serivise nziza iha abayigana kuri ubu yashyize igorora abakiliya bayo aho yabagabanyirije ibiciro kuri zimwe muri Serivise ibaha mu rwego rwo gukomeza kubanezeza muri iki gihe turi mu bihe by’iminsi mikuru yo gutangira umwaka mushya
Kaizen Hotel ifite serivise nyinshi zikenerwa n’abakiliya bayo mu buzima bwa buri munsi Harimo nka Kaizen Gym , Coffe Shop, Bakery na Sauna Massage byashimwe na benshi cyane bayigana kubera isuku na serivise bahabwa .
Mu gihe abanyarwanda muri iyi minsi benshi bahagurukiye gukora siporo ngoromubiri ndetse no kwishimana n’inshuti zabo Kaizen hotel yashyize igorora ku bakiliya bayo aho bashyizeho igabanyirizwa ry’ibiciro bya zimwe muri Serivise zabo muri guhera mu mpera z’umwaka ushize ndetse no muri izi ntangiriro z’umwaka mushya wa 2026.

Mu kiganiro n’Umuyobozi wa Kaizen Hotel Bwana Alphonse yatangarije KIGALIHIT ko muri iyi minsi abanyarwanda bari mu bihe by’iminsi mikuru y’itangira ry’umwka mushya wa 2026 babashyiriyeho igabanyirizwa rya 30% kuri zimwe muri Serivise zabo harimo Gym ,Sauna Massage ndetse na 20% ku byumba byo kuraramo .
Yagize ati “Ubu Umukiliya wacu wifuza gukora imyitozo ngororamubwiri muri Gym ya Kaizen azajya yishyura ibihumbi 25 ukwezi kose , naho uwifuza kujya muri Sauna atange ibihumbi 3000 byonyine yafashemo n’icyayi cy’I Rwanda n’ amazi ,Massage ibihumbi 7.000 ,mu gihe ku byumba bashyizeho ibihumbi 20.000Frw ku muntu wese uzifuza kuza kuharuhukira ari mu rugendo aho yaba avuye hose mu Rwanda ndetse no mu mahanga .
Twabibutsa ko Kaizen Hotel Iherereye Nyabugogo ruguru gato ya Feux rouge zihagana Kimisagara mu kaboko k’ibumoso ikaba itanga serivise zitandukanye zirimo ,Ibyumba byiza uraramo witegeye imisozi myiza ya Kigali, Restaurant na Bar ndetse ikaba izwiho no gutegura ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo guha abakiliya bayo uburyo bwo kuruhuka neza nyuma y’amasaha y’akazi .






