Bruce Melodie yahakanye amakuru yatangajwe na Noopja avuga ko bishyuye Miliyoni 8Rwf zo gusebya The Ben.
Yabitangarije mu kiganiro Versus kinyura kuri TVR gikorwa na Nzeyimana Luckman avuga ko batabikoze ariko ko umuntu waba warabikoze yaba atari umwe muri bo.
Melodie avuga ko kwishyura abo bakora amakuru ku mbuga nkoranyambaga, ntacyo byari kumara ahubwo ko bashobora kuba baravuze ibyo babonye abandi bakagirango bishyuwe.
Ati “Mwahawe amakuru atari yo, bibaye byaranakozwe ntabwo uwo muntu yaba ari mu ikipe yanjye.. ayo mafaranga mba nyakeneye.”
Melodie anyomoje aya makuru, nyuma y’umunsi ubuyobozi bwa 1.55 AM abarizwamo butangaje ko buteganya kwifashisha amategeko mu guhashya izi mpuha.
Kenny Mugarura uyobora 1.55 AM, aherutse kwihanangiriza abanyamakuru bakwirakwije ayo makuru adafite ibihamya avuga ko bari guharabika kandi bigize icyaha.
Mu minsi yakurikiye igitaramo “The Nu year Groove” The Ben yatumiyemo Bruce Melodie, Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja ubarizwa mu ikipe ifasha The Ben yatangaje ko afite amakuru yizewe ko hishyuwe miliyoni 8 Rwf zo gusebya uyu muhanzi bakorana.


