Rigathi Gachagua yasabye Trump kugaba igitero kuri Kenya

52 0

Uwari visi perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yasabye perezida Donald Trump kugaba igitero cya gisirikare muri Kenya nkuko aherutse kugenzereza Nicolas Maduro muri Venezuela.

Ubu busabe Rigathi Gachagua yabugarutseho tariki 04 Mutarama 2026, mu biganiro yatangiye ahitwa kipipiri mu karere ka Nyandarua rwagati muri Kenya.

Kuva Rigathi Gachagua yakeguzwa n’inteko-ishingamategeko mu Kwakira 2024,nyuma yo gushizwa ibyaha bitandukanye birimo ruswa, kwica nkana amategeko-ngenga n’ibindi.. , ntavuga rumwe na guverinoma yose ndetse na perezida William Ruto.

Gachagua mu guha Trump imburutso yakomoje ku kibazo kimaze imyaka irenga 2 mu rukiko rwa Minnesota muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, aho abantu 47 bari imbere y’uru rukiko kubera ibyaha byo kunyereza inkunga yari igenewe abana mu bihe bya COVID-19, higanjemo abahafi ya perezida William Ruto.

Uyu mugabo yahishuye ko ayo mafaranga yaguzwemo imitungo itimukanwa hirya no hino muri Kenya, aho yagaragaje ko zimwe mu nyubako ziri ahitwa’Eastleigh i Nairobi zaguzwe ayo mafaranga yariganijwe.

Gachagua yibukije Trump ko gukoresha inzira z’ubutabera byatuma Perezida Ruto akingira abo bantu ikibaba, amusaba gukoresha uburyo nkubwo aherutse gukoresha muri Venezuela.

Tariki 03 Mutarama nibwo umutwe udasazwe mu ngabo z’Amerika’Delta Force ‘ binjiye Carcas mu murwa mukuru wa Venezuela nyuma y’ibitero by’indege z’intambara barashe mu bigo bitandujkanye bya gisirikare, bagafata mpiri perezida Maduro n’umufasha we cilia Flores.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

RDC: Ebola imaze guhitana abasaga 30

Posted by - September 19, 2025 0
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko hamaze kuboneka abasaga 48 banduye Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya…

AFC/M23 mu marembo ya Shabunda

Posted by - October 8, 2025 0
Umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uri gusatira santere ya Shabunda mu ntara…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *