Itsinda rya Alicia na Germaine bashyize hanze indirimbo ‘Ibendera,yabatwaye arenga Miliyoni 4

98 0

Itsinda rya Alicia na Germaine, rimaze kugwiza igikundiro mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, ryasohoye amashusho y’indirimbo nshya yitwa ‘Ibendera,’ iri mu njyana ya Amapiano yabatwaye  arenga Miliyoni Enye

Ni ndirimbo yasohotse ku mugoroba wo ku wa 14 Mutarama 2026, nyuma y’uko amashusho yayo yatinze gusohoka kubera imbogamizi mu ifatwa n’itunganywa ryayo.

Iyi ndirimbo ya Alice na Germaine yitwa ‘Ibendera,’ ikurikira izindi zakunzwe zirimo ‘Uriyo,’ ‘Rugaba’ na ‘Ndahiriwe,’ zabaye ikimenyetso cy’impano n’umuhamagaro bafite mu kuririmbira Imana.

Alicia na Germaine bagaragara bari ku mafarasi, batembera nk’abatsinzi, bigaragaza ishusho y’ubutsinzi n’icyubahiro indirimbo ivuga.

Muri iyi ndirimbo, bisanisha n’umuntu uvuga ko Imana yamusubije agaciro yari yaramburiwe mu maganya, ko Yesu amukunda nta buriganya, kandi ko ibikomere bitamubuza kumwizera kuko amuzirikana.

Bati:” Mbumbatiwe n’ibiganza byarurikanwa Umwami uhora aganza, ntazemera ko izina ry’iwe ritukwa, oya.”

Alicia Ufitimana, umwe mu bagize iri tsinda, avuga ko iyi ndirimbo yakomotse ku Byanditswe Byera, by’umwihariko ku Ihishurwa rivuga ko Imana ari yo ‘bendera’ ry’abayizera

Agira ati: “Mu Kuva 17:15, Bibiliya itwereka Imana nka Yehova Nissi, Uwiteka akaba ari we bendera ryacu, atsindishiriza ubwoko bwe mu ntambara zose.”

Avuga ko binyuze muri Yesu Kristo, ibendera ry’umusaraba ryazamuwe, ritangaza intsinzi ku cyaha, ku bwoba no ku mbaraga zose z’umwijima (Abakolosayi 2:15).

Ati:“Nk’abizera, duhagaze munsi y’iri bendera tutari mu gutsindwa, ahubwo dufite icyizere n’ubwishingizi, tuzi ko urukundo rw’Imana rudutwikirije kandi ko intsinzi yayo yamaze kugerwaho (Indirimbo 2:4).”

Innocent Ufitimana, Umuyobozi wa ABA Music ireberera umuziki wa Alicia na Germaine akaba n’umubyeyi wabo, yavuze ko iyi ari yo ndirimbo imaze kubahenda, yabatwaye arenga miliyoni 4 Frw.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *