Gen Muhoozi Kainerugaba umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda yasabye umunyapolitiki w’ishyaka rya NUP Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine kwishyikiriza inzego z’umutekano z’igihugu.
Ibi Gen Muhoozi yabinyujije ku rubga rwe rwa X ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Mutarama 2026.
Mu butumwa butandukanye yagiye yandika mu bihe bitandukanye yakomeje guha Bobi Wine uherutse gutsindwa mu matora y’Umukuru w;igihugu yatsinzwe na Se Yoweri kaguta Museveni wagize amajwi 71% mu gihe Bobi Wine we yagize 24,72%
Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda (UPDF) akaba n’umujyanama wa Se Perezida Yoweri Kagutta Museveni mu bikorwa bya gisirikare byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangiye yandika ubutumwa avuga ko ahaye amasaha 48 Bobi Wine akaba yishyikirije polisi.
Gen Muhoozi yanditse ati “Kuri Kabobi [Izina yita Bobi Wine] umuhombyi w’ibihe byose, muhaye amasaha 48 yo kuba yishyikirije Polisi.”
Bobi Wine amaze igihe avuga ko yahunze iwe mu rugo akajya ahantu yizeye umutekano we.
Mu bundi butumwa, Gen Muhoozi yanditse ko kuva mu cyumweru cyashize bishe ibyihebe 22 byo mu ishyaka rya NUP risanzwe riyoborwa na Bobi Wine.
Ati “Ndasenga ngo uwa 23 azabe Kabobi.”Yakomeje yandika ko ikintu cya mbere azakura kuri ‘Kabobi’ ari ubugabo bwe.
Robert Kyagulanyi nawe kuri X yasubije Muhoozi ko ‘azagaragara igihe azabishakira’, ubundi “we na se bamukorere icyo bashaka.”
Kuva uyu munyapolitiki wamenyekanye cyane ubwo yari umuhanzi kuva yakwinjira mu nteko ishinga amategeko mu mwaka wa 2017 ubwo yari umudepite uhagarariye agace ka Kyandondo y’iburasirazuba .
Icyo gihe nyuma y’imyaka mike muri 2020 yatanze Kandidatire yo guhatana mu matora yabaye muri Mutarama 2021 icyo gihe nabwo yari ahanganye na Perezida Museveni kuva icyo aba bagabo bombi ntibareba neza .


