Element yatumiwe mu gitaramo mu Buholandi

59 0

Umuhanzi akaba na Producer  Fred Robinson Mugisha wamenyekanye nka Element Eleeeh yatangaje ko yitegura kwerekeza mu mujyi wa Amsterdam mu Buholandi mu gitaramo gikomeye azahakorera giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama.

Iki gitaramo kizatangira saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, kikazahuza abakunzi b’uyu muhanzi nyarwanda baba muri iki gihugu n’inshuti zabo.

Nk’uko uyu muhanzi yabitangaje mu butumwa yanyujije ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24 ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram, iki gitaramo kizabera ahazwi nka Zaal Ephesus, ku muhanda wa Rhoneweg 12–14 mu mujyi wa Amsterdam, ahazwi cyane ku kwakira ibitaramo byitabirwa n’abantu benshi muri iki gihugu.

Muri iki gitaramo, Element Eleeeh waherukaga muri iki gihugu muri Gashyantare 2025 azafatanya n’abandi bavanga imiziki bazwi barimo DJ Lovins, DJ Onex na DJ Joyce Sando, bazafasha mu gutuma iri joro rirushaho kuryoha no gususurutsa abazitabira.

Uyu muhanzi aherutse  kwandika amateka, yegukana igihembo cy’Utunganya Imiziki wahize abandi (Producer of the Year) mu bihembo bya AFRIMA Awards 2026, byatangiwe muri Nigeria mu ijoro ryo ku wa 11 Mutarama, ku nshuro yabyo ya cyenda.

Iki gihembo yagikesheje indirimbo ye “Tombe” yanikoreye, aho yahigitse abatunganya imiziki bakomeye barimo Tempoe, Hezer na Progrex.

Element anazwi mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Tombe Tombe, Fou De Toi, Maaso, Kashe, Milele n’izindi nyinshi zagize uruhare runini mu kumenyekanisha izina rye.

Itike yo kwinjira muri iki gitaramo iri kugura amayero 40 ikagurirwa ku rubuga rwa Sosiyete ya Joyful Events iri no gutegura iki gitaramo.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *