Indege ya Perezid Trump yasubijwe inyuma kubera ikibazo cya tekinike

76 0

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, indege yihariye ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Air Force One, yasubiye ku kibuga cy’indege cya Joint Base Andrews muri Maryland nyuma gato yo guhaguruka itwaye Perezida Donald Trump, bitewe n’ikibazo gito cya tekiniki cyagaragaye mu bikoresho by’indege.

Nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, indege yagize ikibazo cy’amashanyarazi (minor electrical issue) nyuma yo guhaguruka saa yine n’iminota 20 z’ijoro ,bituma hafatwa icyemezo cyo kuyisubiza inyuma “mu rwego rwo kwirinda impanuka no kurinda umutekano.”

Abanyamakuru bari mu ndege batangaje ko amatara yo mu gice cy’abanyamakuru yazimye mu gihe gito nyuma yo guhaguruka, ibintu byatumye habaho impungenge n’isesengura ryihuse ku mutekano w’indege.

Iyi ndege yari igiye mu mujyi wa Davos mu Busuwisi, aho Perezida Trump yari ategerejwe mu nama mpuzamahanga y’ubukungu ya World Economic Forum, ihuza abayobozi b’ibihugu, abakire bakomeye n’impuguke mu by’ubukungu ku isi.

Nyuma y’iminota igera kuri 45 mu rugendo rwari rugizwe n’amasaha arenga arindwi indege yasubiye ku kibuga cy’indege cya Joint Base Andrews saa tanu n’iminota irindwi z’ijoro

Mu mwanya wo gusubira inyuma, Karoline Leavitt yavuze mu buryo bw’urwenya ko “indege yo muri Qatar isa n’aho iryo joro yumvikanye neza kurusha Air Force One,” ashaka kugaragaza ko ikibazo kitari gikomeye ariko cyasabye kwitonda.

Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege, Perezida Trump yahise afata indi ndege mu masaha make yakurikiyeho, ahaguruka ahagana saa sita z’ijoro akomeza urugendo rwerekeza mu Busuwisi.

Ibiro bya Perezida byatangaje ko nta muntu wagize ikibazo, kandi ko icyabaye cyari igikorwa gisanzwe cyo kwitwararika mu rwego rwo kurinda ubuzima bwa Perezida n’abandi bari mu ndege.

Air Force One izwi nk’imwe mu ndege zifite ikoranabuhanga rihanitse n’umutekano usesuye ku isi, ariko iki gikorwa cyongeye kwerekana ko umutekano uhabwa agaciro kurusha gahunda zose, n’iyo byaba bisaba guhindura urugendo mu buryo butunguranye.

 

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Posted by - September 24, 2025 0
Umuhanzi w’umunyanijeriya Davido yagizwe  umunyamuryango mushya uri  mu batora muri Recording Academy, mbere y’igihembo cya Grammys 2026. Nk’umunyamuryango utora, Davido…

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *