Tetsuya Yamagami wishe Shinzo Abe yakatiwe gufungwa Burundu

83 0

Hashize imyaka irenga itatu uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe, yishwe arashwe ku manywa y’ihangu, umugabo wamwishe yakatiwe igifungo cya burundu, mu rubanza rwakurikiranwaga n’abantu benshi ku isi yose.

Ku wa Gatatu, umucamanza Shinichi Tanaka wo mu rukiko rwo mu mujyi wa Nara yatangaje igihano cy’igifungo cya burundu ku mugabo witwa Tetsuya Yamagami, wemeye ko ari we warashe akica Shinzo Abe mu mwaka wa 2022.

Yamagami, ufite imyaka 45, yemeye icyaha cyo kwica Shinzo Abe, mu gikorwa cyahungabanyije igihugu cy’u Buyapani, aho ibikorwa byo gukoresha intwaro biba gake cyane bitewe n’amategeko akomeye abuza gutunga imbunda.

Mu Buyapani, igihano cy’igifungo cya burundu gishobora gutuma uwagihamijwe agira amahirwe yo gufungurwa by’agateganyo, nubwo impuguke zivuga ko benshi mu bahabwa iki gihano bapfira muri gereza batarigeze babona umunsi wo gusohoka.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Yamagami ahabwa igihano cya burundu, buvuga ko ubu bwicanyi ari “ikintu kidasanzwe mu mateka y’u Buyapani nyuma y’intambara”, kandi ko bwagize “ingaruka zikomeye cyane ku muryango nyapani no ku gihugu muri rusange”.

Mu gutangira urubanza rwe mu kwezi k’Ukwakira, abashinjacyaha bavuze ko Yamagami yatewe no kwifuza guharabika no kwangiza isura y’Itorero rya Unification Church.

Umushinjacyaha yavuze ko Yamagami “yatekerezaga ko yica umuntu ukomeye kandi uzwi nka Shinzo Abe byatuma abantu benshi batangira kuvuga kuri iryo torero, bikanabyutsa kunenga no kurishinja byinshi”.

Ku rundi ruhande, abamwunganira mu mategeko basabye ko ahabwa igihano ntarengwa cy’imyaka 20 y’igifungo, bagaragaza imibabaro n’ingorane byageze ku muryango we nyuma y’uko nyina atanze umutungo we wose yari yarizigamye awuha iryo torero.

Ku wa Gatatu mu gitondo, abantu benshi bari bahagaze mu mirongo bategereje kubona amatike yo kwinjira mu rukiko rwa Nara, bigaragaza uburyo uru rubanza rwari rukurikiwe cyane n’abaturage.

Ubu bwicanyi bwagaragaje kandi isano ikomeye yari hagati y’ishyaka riri ku butegetsi mu Buyapani, Liberal Democratic Party (LDP), n’Itorero rya Unification Church, umuryango abantu benshi bafata nk’idini rifite imikorere itavugwaho rumwe.

Igihano cyahawe Yamagami cyasize gisize impaka n’isesengura rikomeye ku mibanire y’abanyapolitiki n’amadini mu Buyapani, mu gihe igihugu gikomeje kwibuka no gukira igikomere cy’urupfu rw’umwe mu bayobozi baryo bakomeye mu mateka ya vuba.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *