Umuramyi Uwineza Rachel umwe mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana afatanyije na Upper Room Events na Deals On Events bateguye iserukiramuco rizahuzwa n’igiterano cyo guhimbaza imana bise Muhazi Gospel Festival 2026.
Mu kiganiro n’umwe mubari kumufasha gutegura iryo serukiramuco yadutangarije ko uwo munsi azaba ari umunsi mwiza wo kwishimana n’imiryango ndetse n’inshuti kuko muri iryo serukiramuco hateganyijwe kuzaberamo ibikorwa byinshi bitandukanye .
Yagize ati hazaba harimo Imikino itandukanye izabera ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi aho bamwe bazirebera ibyiza by’icyo kiyaga batemeberezwa mu bwato ndetse banasangire amafunguro atandukanye .
Si ukwishimisha gusa bizabera muri iryo serukiramuco kuko azaba ari umwanya mwiza kandi uhagije wo kuramya no guhimbaza aho bazaba bari kumwe n’abaramyi benshi batandukanye azagenda atangaza mu minsi iri imbere ndetse n’abakozi b’Imana bazigisha ijambo ry’Imana bazwi hano mu Rwanda .
Iri serukiramuco biteganyijwe y’uko rizaba tariki ya 7 Werurwe 2026 ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi


