Alyn Sano yitabiriye Inama Mpuzamahanga i Los Angeles

57 0

Umuhanzikazi Alyn Sano uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda  yaraye ahagurutse i Kigali yerekeje  muri  Leta zunze  ubumwe z’Amerika  aho yatumiwe  mu nama Mpuzamahanga  ya  NAMM Show 2026

Iyi nama  Alyn Sano yitabiriye  ihuriza hamwe  abafite aho bahuriye na muzika iri  kubera  muri Leta ya California  yatangiye  kuwa 20 kugeza 24 Mutarama 2026 ,mu gihe  ibi bikorwa bitandukanye  bizaba ku wa 22-24 Mutarama 2026 muri  Anaheim Convention Center aho abayitabiriye bazaganira ku iterambera rya Muzika

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mbere yo gufata indege yatangaje  ko ari ibya Agaciro kuba yaratumiwe muri Iyi nama kuko  ahazahigira  byinshi  kandi akaba ari  uburyo bwiza abaonye bwo kuzungurana ibitekerezo n’abantu  batandukanye  bafite aho  bahuriye n’umuzika baturute kw’isi hose

Ati “Kwitabira The NAMM Show ni ishema rikomeye kandi ni intambwe ikomeye mu mwuga wanjye. Ni amahirwe yo guhura n’umuryango mpuzamahanga w’abakora umuziki, kwigira ku babimazemo igihe, no gusangiza Isi umuziki nyarwanda n’umuco wacu. Nishimiye cyane guhagararira u Rwanda n’ijwi ryarwo kuri uru rwego ruhanitse.”

Byitezwe ko uretse iyi nama Alyn Sano azagira n’umwanya wo gutembera ahantu hatandukanye ari nako akomeza kwigira byinshi muri Amerika ndetse akaba yanasura inshuti ze mbere y’uko agaruka mu Rwanda.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *