Cardi B na Stefon Diggs baciye amarenga y’uko biyunze

76 0

Nyuma y’uko mu minsi ishize byari byavuzwe ko umuraperikazi Cardi B n’umukunzi we Stefon Diggs batandukanye, bongeye kugaragaza ko bashobora kuba babanye neza.

Ni nyuma y’uko kuri uyu Gatandatu aba bombi bagaragaye mu ruhame bishimanye, ubwo bari bitabiriye ibirori byateguwe n’umuryango witwa ‘Diggs Deep Foundation’ washinzwe na Stefon Diggs, aho bizihizaga umunsi wahariwe ababyeyi b’abagore.

Aba bombi bagaragaye bari kwifotozanya, basomana ndetse ubona ko bishimanye cyane nk’aho nta kibazo bafitanye.

Mu Ugushyingo 2025 nibwo bibarutse umwana wabo w’umuhungu, gusa muri Gashyantare 2026 biza kumenyekana ko umubano wabo wajemo agatotsi.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *