“Ina Million’ indirimbo nshya ya Safi Madiba yakoranye na Harmonize, yirebe hano

Muri Werurwe 2018 nibwo b yatangiye kuvugwa ko Safi Madiba yakoranye indirimbo na Harmonize, iyi ndirimbo yakozwe na Madebeat yari itarajya hanze amezi hafi umunani yari yirenze. nyuma y’igihe kitari gito Safi Madiba yashyize hanze iyi ndirimbo Harmonize yaririmbyemo ikinyarwanda yasohokanye namashusho yayo .

Urugendo rwa Safi Madiba rwo gukorana indirimbo n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda yarutangiriye muri Tanzania ubwo yakoranaga indirimbo na Ray Vanny umusore uri mu bakunzwe mu nzu ya Wasafi Record aho bafashwa na Diamond. uyu bakoranye indirimbo bise ‘Fine’ iyi ndirimbo iri mu za mbere Safi Madiba yikoranye kuva avuye mu itsinda rya Urban Boys.

Nyuma yo gukorana na RayVanny wo muri Wasafi Record, Safi Madiba yongeye gusubira muri iyi nzu aho yakoranye indirimbo na Harmonize undi musore uri mubakunzwe cyane muri Tanzania uyu nawe akaba ari umwe mu bakorera muzika ye muri Wasafi Record inzu ifasha abahanzi yashinzwe na Diamond.

Safi Madiba na Harmonize bahuriye mu ndirimbo bise ‘Ina million’

Iyi ndirimbo nshya ya Safi Madiba na Harmonize bayise “Ina Million’ iyi mu buryo bw’amajwi ikaba yarakozwe na Madebeat mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Meddy Saleh.

REBA HANO INDIRIMBO ‘INA MILLION’ YA SAFI MADIBA NAHARMONIZE

 

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *