Miss Josiane Mwiseneza yaraguriwe n’umupfumu Rutangarwamaboko ko azabona amakamba abiri

Rutangarwamaboko usanzwe ari umupfumu akaba n’umuganga gakondo ukoresha imbaraga z’abakurambere n’ibyatsi bya cyimeza, yatangaje ko umukobwa witwa Mwiseneza Josiane akwiye kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 cyangwa se akegukana ikamba ry’umukobwa ukunzwe muri iri rushanwa (Miss Popurality).

Irushanwa rya Miss Rwanda rigeze mu mahina. Mwiseneza Josiane ari mu bakobwa bagarukwaho cyane kuva atangiye urugendo rwe rwo kwiyamamaza muri iri rushanwa aho ari mu bahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Kuya 03 Mutarama 2018, amajwi ya Mwiseneza y’abamutora binyuze ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko afite 19700 kuri instagram ndetse n’ibihumbi bitanu Magana atanu kuri Facebook.

Mu kiganiro akora kuri Tv10, umupfumu Rutangarwamaboko yavuze ko Mwiseneza yagiye mu irushanwa rya Miss Rwanda agenda n’amaguru, agasitara kugeza n’ubwo itangazamakuru rimuteye imboni. Yavuze ko kuba yarashungewe na benshi ndetse hakaba hari abamushyigikiye bitanga ishusho y’uko abanyarwanda bamenye kwihitiramo.

Yagize ati “….Agenda n’amaguru. Ibinyamakuru bitandukanye byarabyanditse kugeza n’ubwo yasitaye. Abantu benshi baramushungera baramuseka bagira bate. Ariko uyu munsi wa none, uyu mwana kubera n’ubuvugizi ariko si ubuvugizi bwo guhurura gusa ahubwo abanyarwanda birerekana ko bazi kwihitiramo. Ubundi bajyaga bapfunyikirwa amazi,”

Umupfumu yaraguriye Mwiseneza kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 cyangwa se akaba Miss Popularity.

Yavuze ko Mwiseneza akwiye kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019, bitaba ibyo bitewe n’ibyo ‘yita amanyanga muri Miss Rwanda’ akaba Nyampinga wa rubanda (Miss Popularity). Ati “ Ahantu hose si nanjye gusa kuko njyewe ibyo namututse naravuze nti niba nababikora bagira amanyanga bakaba batabikora neza ntabe Miss (Mwiseneza Josiane) kuko ubundi agomba kuba Miss rwose. Bitabaye ibyo ngibyo byibuza njye namututse kuba Miss Populaire, ni ukuvuga Nyampinga wa Rubanda kuko yagaragaje umutima w’i Rwanda.

Akomeza avuga ko uyu mukobwa afite ubwiza buhagije, budakenera ibyongera ubwiza, ati “N’ubwiza bwe kubareba iby’inyuma iyo umurebye ntabwo agombera kwirunga bidasanzwe.” Muri Gashyantare 2018, Rutangarwamaboko yatangaje ko umukobwa utorwa adakwiye kwitwa Nyampinga kuko ngo ‘Nyampinga mu Kinyarwanda ntabwo yiyamamaza ngo avuge imigabo n’imigambi ye naramuka yambitswe ikamba’. Ati “Kugira ngo umuntu abe nyampinga mu Kinyarwanda ntabwo yiyamamazaga avuga ngo nzakora ibi…Bantu mutegura irushanwa rya Miss Rwanda munyumve neza mureke kwitiranya ibintu”

Kugeza ubu abakobwa bahataniye ikamba ni 37 baharagariye Umujyi wa Kigali n’Intara enye zigize u Rwanda. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Mutarama 2018, harakorwa ibirori bisiga hamenyakanye abakobwa 20 bajyanwa mu mwiherero uzasiga hamenyekanye Nyampinga w’u Rwanda 2019.

492 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.