
Umuhanzi ukomeye muri Africa by’umwihariko muri Zambia aho akomoka witwa Izrael Exile yakoranye indirimbo n’umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki we muri Zambia ariwe Provis Bruce.
Provis Bruce umuhanzi w’umunyarwanda ukora umuziki we mu njyana ya HipPop na Rnb amaze kumenyekana cyane mu ndirimbo yagiye ashyira hanze nka Cheza, Tingayambe,My Voice n’izindi nyinshi kuri ubu yakoranye n’icyamamare muri Africa by’umwihariko muri Zambia mu gihugu cye aho afatwa nk’umuhanzi w’ibihe byose mu mu muziki wabo (Legend).

Izrael (i bumoso) ari kumwe n’umuhanzi Provis Bruce (i buryo)
Mu ndirimbo nziza bise “Signal“; Provis Bruce na Izrael bayikoreye amashusho ari ku rwego rwiza akorwa n’umwe mubakora amashusho bakomeye muri Zambia.

Iyi ndirimbo Signal umuhanzi Provis Bruce ashyize hanze ije nyuma yuko indirimbo ye yise Cheza byavuzwe ko itsinda Dream boys ryo mu Rwanda ryayishishuye muri chorus yayo. Ibi ariko uyu muhanzi we yirinze kugira byinshi abivugaho.
Kangwa Kapamba uretse kuba ari umuhanzi akora akanatunganya umuziki ndetse akaba ari n’umwanditsi w’indirimbo.Ku ikubitiro Izrael yazanye umuzingo(album) yise “So Lucky” imwe muzaguzwe cyane yanakorewe muri Zambia.Izindi albums ze nazo zikunzwe cyane ni “Siku Yelelo”; “Nkungulume” ndetse na 7 days.
Reba amashusho y’indirimbo Signal ya Provis Bruce ft Izrael: