
Kuri uyu wa Mbere nibwo mu gihugu cya Uganda havuzwe inkuru y’urupfu rw’umushoferi wa Bobi wine warashwe atwaye sebuka agahita yitaba Imana Bobi wine we akarokoka ariko nyuma yaho hakavuga Imvururu zikomeye zatumye abakunzi ba Bobi wine barakara cyane maze nabo bakihimurira ku modoka za Perezida Yoweri Museveni aho bamenye ibirahuri by’Imodoka yarimo nubwo ntacyo yabaye .
Nyuma yizo mvururu umuhanzi akaba n’intumwa ya rubanda Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi wine yatawe muri Yombi n’inzago zishinzwe umutekano muri Uganda ashinjwa kuba inyuma yako kavuyo ashinjwa ko abamushyigikiye kubera umujinta aribo basagariye Imodoka zirinda Perezida Museveni kugeza aho bamenye ibirahuri byiyo agendamo ndetse akanashinjwa ko yafatanywe Imbunda n’amasasu yayo atabifitiye uruhushya ibintu byatumye uyu mugabo afungwa bikaba bitaganyijwe ko kuri uyu munsi we na bandi badepite bari kumwe ubwo bavaga kwiyamamaza mu gace ka Arua bagomba kugezwa imbere y’urukiko rwa Gisirikare aho agomba gusomerwa Ibyaha ashinjwa .

Bikiimenyekana ko ajyanwa mu butabera bamwe mu bahanzi bakomeye cyane mu gihugu cya Uganda kw’ikubitiro Jose Chameleon Mayaja usanwe ari inshuti magara ya Museveni yandikiye Ibaruwa Ifunguye abicishije ku rubuga rwe rwa facebook asaba Museveni ko yababarira Bobi wine nk’umubyeyi w’igihugu kandi akaba ari nawe utanga Imbabazi .
Muri Iyo baruwa Jose Chameleon yagize ati “Hari uwapfuye. Ni umunya-Uganda, umuvandimwe, inshuti, umuhanzi mugenzi wanjye, Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ndetse n’abandi bari kumwe bari ahantu hatazwi kugeza ubu. Nyakubahwa Kyagulanyi [Bobi Wine] buri gihe yahoze akorana nanjye ndetse n’abandi bose agamije ko Uganda yakwishyira ikizana ikareka gutegera amaboko abanyamahanga. Yaharaniye kwamamaza umuco wacu i mahanga abinyujije mu bihangano bye n’umuziki yirunduriyemo. Bobi Wine igihe cye cyose yakimaze akora byinshi mu buyobozi bituma hari abamufatiraho urugero. Nk’uko aba ari inzozi za buri muntu wese ukiri muto ushaka kuvamo umugabo nyawe, yagiye aca inzira yo guca bugufi n’ubwumvikane.
Nyakubahwa, umuvandimwe wacu, umwana wawe Bobi Wine ashobora kuba yararengereye biturutse kuri bimwe mu bitekerezo bye. Icyo ni ikibazo koko. Nk’umukuru w’Igihugu utureberera, ni wowe ukwiriye kutubera urugero rwiza mu gutanga imbabazi no kwiyunga kandi ibi ni kimwe mu bibazo byugarije umuryango w’abanya-Uganda. Nta twe ntabwo turi abo kubabarirwa. Njyewe nk’umwana w’igihugu nshingiye ku kirango cyacu “Ku bw’Imana n’igihugu cyanjye”. N’icyubahiro cyinshi ndakwingize Perezida ugaragaze umutima wa kimuntu utange imbabazi muri ibi bihe. Twese twakosa ariko icya mbere ni ukubabarirwa. Nyakubahwa, Perezida, uri papa, umubyeyi kandi ni wowe ubabarira.
Bobi wine uri mu maboko ya Polisi ya Uganda ni umugabo uzwi cyane ko akunda kuvugisha ukuri kuva aho agereye mu nteko ishinga amategeko kubera ibitekerezo bye kubera akunda kugaragaza ko adacana uwaka na Perezida Museveni aho amushinja ko ayoboza abagande igitugu ko igihe cyigeze ngo ababohore babeho mu buzima bwisanzuye .


