
Ibi P Fla yabitangaje nyuma y’igitaramo aherutse guhuriramo na Bull Dogg mu minsi ishize, aha aba baraperi bakaba barahuriye mu gitaramo cya Rwanda Music First cyabereye i Kayonza, aha bakaba bose baragombaga kuririmbayo icyakora birangira biyemeje gufatanya ku rubyiniro aha hakaba ari hamwe muri hake hagaragaje ko ikibazo cyabo cyamaze kurangira ku buryo bigoye gukeka ko hari ikindi kibazo bafitanye.
Ubwo P Fla yafungurwaga, Bull Dogg ni umwe mubagiye kumwakira
Nyuma yo kubona amafoto bari kumwe ku rubyiniro umunyamakuru yavugishije P Fla ku murongo wa telefone adutangariza ko icyabaye ari uko bari basanzwe ari inshuti bityo umwuka mubi wigeze kubaranga ukaba waraje kurangira bariyunga, icyakora uku kwiyunga kw’aba ntabwo kwamenywe na benshi mu bakurikirana umuziki w’aba bahanzi ku buryo bakomeje kumva ko baba bafitanye ikibazo.
Mu kiganiro na P Fla yadutangarije ko uku kujyana ku rubyiniro kuri mu byatumye benshi bamenya ko biyunze ndetse nta kibazo na kimwe agifitanye na Bull Dogg, aha yagize ati” Nuko mutabimenye ubundi uriya ni umuvandimwe wanjye, kenshi iyo ntari iwe aba ari iwanjye so murumva ko umunsi ku wundi tuba turi kumwe ni umuvandimwe akaba inshuti yanjye.” Uyu muraperi yadutangarije ko hari imishinga myinshi arimo na Bull Dogg ku buryo bizorohera abantu kumenya by’ukuri ko ntakibazo na kimwe bagifitanye.
P Fla na Bull Dogg ubu ni inshuti magara (Aha ni mu gitaramo bari bahuriyemo i Kayonza)
P Fla ariko kandi yabwiye Inyarwanda.com ko ibibazo bye na Bull Dogg byakujijwe cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kurusha hagati yabo cyane ko bo babikoraga nkabaraperi aho kubikora nkabangana bityo ngo icyo abantu batamenye ni uko nta rundi rwango bigeze bagirana ku buryo nubu baba bakiri abanzi ruharwa.
403 total views, 1 views today