Harmonize yiyemeje guhomba akayabo kubera urukundo akunda Poshy Queen

Umuhanzi Harmonize yemeje ko atazataramira abanya Sierra Leone kubera ko umukunzi we, Poshy Queen,yabuze ibyangombwa bimwemerera kujyana nawe muriicyo gihugu.

Uyu muhanzi abinyujije kuri Instagram (Story),yagize ati”Sierra Leone, Mumbabarire kubera ko ntabwo nzabasha kubataramira kuri 14/2 tuzabonane ikindi gihe.

Bamwe mu bo dukorana harimo n’umukunzi wanjye babuze Visa, kandi nk’uko mubizi, ni ku munsi w’abakundana, umunsi udasanzwe, rero nta kuntu naza ntari kumwe nawe”.

Uyu muhanzi akomeje kugaragaza ko ari mu rukundo rugurumana n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga kizwi nka Poshy Queen.

Iyo ugerageje gutera imboni ku mbuga nkoranyambaga z’uyu muhanzi, nta kindi usangaho uretse gusa amashusho n’amafoto ye arikumwe na Poshy Queen bari kurya ubuzima ubona ko baryohewe n’ibihe barimo.

Si ibyo gusa kuko usangaho amagambo y’imitoma uyu muhanzi aba ari kugenda atera uyu mukobwa.

Harmonize aherutse gutangaza ko byanze bikunze uyu mwaka wa 2024 ugomba kumusiga atakari ingaragu, aho benshi nta wundi bahise batekereza ko ari Poshy Queen ari kuvuga bagendeye ku buryo bameranye muri iyi minsi.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *