Tour du Rwanda Festival abahanzi bataramiye abanyehuye

Ibitaramo bya Tour du Rwanda Festival byatangiriye mu Karere ka Huye aho abakunzi b’umukino w’amagare banyuzwe n’umuziki bacurangiwe n’abahanzi batandukanye bari bitabiriye ku bwinshi.


Igitaramo cya mbere cyabereye muri ‘Car Free Zone’ mu Mujyi wa Huye ku wa 19 Gashyantare 2024. Mu bahanzi icyenda bamaze igihe bamamazwa muri iri Serukiramuco, batandatu nibo bagaragaye ku rubyiniro.


Ni igitaramo cyari kiyobowe na Lucky Nzeyimana usanzwe ari Umunyamakuru wa RBA.
Ku ikubitiro Eric Senderi ni we wabanje ku rubyiniro, akurikirwa na Mico The Best mu gihe hakurikiyeho Niyo Bosco.


Nyuma y’aba bahanzi Bwiza ni we wakurikiyeho, mbere y’uko bakira Juno Kizigenza we wahaye ikaze Bushali baririmbana ‘Kurura’ indirimbo bakoranye mu 2022.


Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda Festival bwavuze ko abahanzi batagaragaye barimo Danny Vumbi, Kenny Sol na Afrique bazagaragara mu gitaramo kizabera i Rubavu ku wa 21 Gashyantare 2024.
Byitezwe kandi ko ku wa 22 Gashyantare 2024 ibi bitaramo bizerekeza mu Karere ka Musanze mbere y’uko bisorezwa i Kigali ku wa 25 Gashyantare 2024.


Ni ku nshuro ya kabiri habaye ibitaramo bya Tour du Rwanda Festival kuko byatangijwe umwaka ushize mu 2023.


Icyo gihe iri serukiramuco ryari rifite gahunda yo gususurutsa abakunzi b’umukino w’amagare bakagira umwanya bagataramana

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *