Papa Francis yasubitse inama kubera ibicurane

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yasubitse inama yagombaga kugirana na bamwe mu bayobozi ba Kiliziya kubera indwara y’ibicurane.

Iyi nama yagombaga kuba ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare mu 2024, ariko Ibiro bishinzwe itumanaho i Vatican biza gusohora itangazo bivuga ko itakibaye, kuko Papa Francis afite ibicurane. Iyi nama yagombaga guhuza Papa n’Abadiyakoni b’i Roma.

Vatican yavuze ko impamvu z’iki cyemezo ari ukwirinda kwa Papa no kurinda abandi ashobora kwanduza.

Ntabwo ari ubwa mbere ibicurane bitumye Papa Francis asubika gahunda ze, kuko no mu 2020 yahagaritse umwiherero w’amasengesho yateganyaga kugirira mu Majyepfo y’i Roma kubera iyi ndwara.

Pope Francis leaves in the popemobile car at the end of the weekly general audience on June 7, 2023 at St. Peter’s square as in The Vatican. Pope Francis will undergo an operation for an abdominal hernia on June 7 at a Rome hospital, where he is expected to stay for “several days”, the Vatican said. (Photo by Andreas SOLARO / AFP) (Photo by ANDREAS SOLARO/AFP via Getty Images)
Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *