Umunyarwandakazi Dj Alisha biravugwa ko ari we ntandaro yo gutandukana kwa Zari n’umugabo

Dj Alisha ufite inkomoko mu Rwanda, biravugwa ko ari we ntandaro yo gutandukana kwa Zari n’umugabo we Shakib Lutaaya.

Zari Hassan uri mu bagore bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, yahishuye ko yatandukanye by’igihe gito n’umugabo we Shakib Lutaaya, nyuma y’iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro na Millard Ayo, Zari yavuze ko Lutaaya yarakajwe cyane n’amashusho we na Diamond Platnumz wahoze ari umugabo we batambukije ku mbuga nkoranyambaga bafatanye ikiganza.

Ngo akimara kubona aya mashusho, yabwiye umugore we ko yamuteje ikimwaro kandi ko biteye inkeke kuba ataramumenyesheje mbere y’uko aya asakazwa. Kuva ubwo aba bombi ntibari kuvuga rumwe.

Yagize ati “Amashusho agisohoka nahise mbona ko biri buteze urusaku, nageze mu rugo Shakib atashye ambwira ko atishimiye ibyabaye, ambaza impamvu ntamubwiye kuko byamuteje ikimwaro.”

Uyu mugore avuga ko yemera ikosa ry’uko atamenyesheje umugabo we, ariko bari bamaze amezi make bafitanye ibibazo atifuje gushyira ku ka rubanda.

Nyuma yo gusabwa imbabazi ntanyurwe, hari amashusho yagiye hanze Lutaaya yishimanye na Dj Alisha w’Umunyarwandakazi, bari mu modoka, avugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Aya mashusho yasamiwe hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bavugaga ko aba bombi bashobora kuba basubiye mu rukundo nyuma y’imyaka myinshi batandukanye.

Zari yavuze ko abizi neza ko aya mashusho ari aya kera, kandi ko uyu mugabo we ari we wayasakaje ku bakoresha imbuga nkoranyambaga kubera uburakari.

Yavuze ko yashakaga kumwereka ko niba yishimanye na Diamond Platnumz bahoze bakundana, na we yakwishimana n’uwo bahoze bakundana Zari ataraza mu buzima bwe.

Nyuma y’iki kiganiro, abakoresha imbuga nkoranyambaga bashinje Zari gukinisha umutima w’umugabo wamushatse, bakavuga ko abeshya ko atarakajwe n’amashusho ya Lutaaya na Dj Alisha kandi ariyo ntandaro yo gutandukana kwabo.

Uretse kuba aba bombi batakibana mu nzu imwe, nta n’umwe ugikurikira undi ku rubuga rwa Instagram, ndetse buri umwe yasibye amafoto ari kumwe n’undi.

Zari Hassan na Shakib Lutaaya batandukanye nyuma y’amezi ane bakoze ubukwe bw’ibanga, bwashibutse mu mubano w’imyaka isaga ibiri.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *