Platini  yashimangiye ko Big Fizzo na Eddy Kenzo  bazitabira igitarmo cye

Umuhanzi  Mugani Désiré  ukunzwe nka Big Fizzo i Burundi na  Edrisah Kenzo Musuuza uzwei  Eddy Kenzo w’I bugande bari mu bahanzi bazafasha Platini mu gitaramo ateganya gukorera i Kigali, ku wa 30 Werurwe 2024, ubwo azaba yizihiza imyaka 14 amaze mu muziki.

Iki gitaramo cya Platini yateguye yise ‘Baba Experience’ kizabera muri Camp Kigali. Kigamije kwizihiza imyaka 14 amaze mu muziki ndetse n’itatu amaze yikorana umuziki nyuma y’isenyuka rya Dream Boys yawutangiriyemo.

Amakuru mashya avugwa kuri iki gitaramo ni uko Platini yamaze kumvikana na Big Fizzo ndetse na Eddy Kenzo nk’abahanzi bazaturuka hanze baje kumushyigikira.

Eddy Kenzo na Platini ni inshuti z’igihe kirekire cyane, uretse indirimbo Toroma baherutse gukorana, aba bahanzi bigeze no gukorana ku yitwa ‘No one like me’, icyakora icyo gihe Platini akaba yari akibarizwa mu itsinda rya Dream Boys.

Ni mu gihe Big Fizzo na Platini bo uretse kuba inshuti banaherutse gukorana indirimbo ‘Ikosa rimwe’.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *