Urubuga rw’Abongereza runyuzwaho inkuru z’ubushakashatsi bushingiye ku buvuzi, The Lancet, rwatangaje ubushya bwafatwa nk’inkuru nziza ku baguzi b’ibinini byifashishwa hirindwa gusama bizwi nka Morning After Pills, byo mu bwoko bwa ’Levonorgestrel’.
Ubusanzwe Morning After Pills bitanga umusaruro mu gihe cy’amasaha 72 umugore akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ariko hakaba n’ubundi bwoko bushobora gukora mu gihe cy’iminsi itanu.
Ibyitwa ‘Levonorgestrel’ bisanzwe bitanga umusaruro ku kigero cya 95% mu gihe umugore abinyoye akimara gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ndetse no ku kigero cya 58% mu minsi itatu.
Ibi bisobanuye ko udahise abinywa akimara gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye aba afite amahirwe make yo kudasama.
Ubwo bushakashatsi bushya The Lancet yashyize hanze ku wa 16 Kanama 2023 bwakozwe n’itsinda ririmo uwitwa Prof Kristina Gemzell-Danielsson, buvuga ko ibi binini byo mu bwoko bwa ‘Levonorgestrel’ iyo bifatiwe rimwe n’ibya ‘Piroxicam’ bisanzwe bigira uruhare mu kugabanya uburibwe mu ngingo, bibyongerera ubushobozi bwo gukora ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’uko byari bisanzwe, ku buryo atanahise abinywa akimara gukora imibonano mpuzabitsina gusama kwe kuguma hasi mu gihe yabifata mu minsi itatu.
Ubu bushakashatsi bwakozwe hifashishijwe amakuru y’ab’igitsina gore 836 bagannye ivuriro rya Hong Kong Clinic ryo mu Bushinwa hagati y’umwaka wa 2018 na 2022, bagiye gushaka ibinini bibarinda gusama nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ariko bakaba barabishakaga mu buryo bwihutirwa kuko bari barakerewe kubinywa ugereranyije n’ababifata bakimara kuyikora.
Kimwe cya kabiri cyabo bahawe Levonorgestrel na Piroxicam ngo babinywere rimwe, ikindi cya kabiri cyabo bahabwa Levonorgestrel n’ibindi binini byitwa Placebo bitavura ariko bidafite ibibazo bitera, bikunze guhabwa abarwayi batagombera kunywa imiti ariko bakishyiramo ko bayikeneye.
Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bigaragaza ko abahawe Levonorgestrel na Piroxicam byatanze umusaruro ku kigero cya 95% nk’uko bigenda ku uwakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ahise anywa Levonorgestrel yonyine, mu gihe abahawe ibyo binini biri kumwe na Placebo bo byagaragaye ko byatanze umusaruro ku kigero cya 63,4%.
Ibyaje nk’ingaruka bose bahuriyeho kubera uruvange rw’iyo miti ni ukugira umunaniro wa hato na hato, kugira isesemi, kuribwa mu nda, kugira isereri ndetse no kuribwa umutwe.
Gusa aba bashakashatsi bavuze ko ubu bwakorewe ku b’igitsina gore bo ku Mugabane wa Aziya biganjemo abafite munsi y’ibilo 70, bakaba bataramenya niba ibyo bisubizo ari na byo byaboneka ku bandi bafite ingano itandukanye n’iyo.