Kampala: abihaye kwigana urubyiruko rwa Kenya ngo bigaragambye bahaswe igiti,abandi bajyanwa gereza

Abanya-Uganda biganjemo urubyiruko mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024 batangiye imyigaragambyo mu bice bitandukanye by’Umurwa Mukuru, Kampala.

Abateguye iyi myigarambyo bari bateganyije ko bayitangirira ku cyicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda ya gariyamoshi (URC) i Kampala saa tatu z’igitondo, berekeza ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda.

Icy’ingenzi cyabahagurukije ni ukwamagana ruswa no kunyereza umutungo wa Leta, ibyaha bashinja abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Ni ibirego bishingira kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, wagaragaje ko byibuze buri mwaka Uganda ihomba miliyari 10 z’amashilingi, anyerezwa n’abayobozi.

Abanya-Uganda basaba Leta gukemura iki kibazo, ubushomeri bwiganje mu rubyiruko, imibereho ihenze no kubura kwa bimwe mu by’ingenzi ku buzima.

Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Nyakanga, abapolisi n’abasirikare boherejwe mu bice by’ingenzi muri Kampala, by’umwihariko aho abigaragambya bateganya kunyura.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Nyakanga, aba bapolisi n’abasirikare bazindukiye aho iyi myigaragambyo yari gutangirira, mu rwego rwo kuyikumira.

Nyuma y’aho abashinzwe umutekano benshi boherejwe kuri URC, abateguye iyi myigaragambyo bahamagariye abashaka kubiyungaho kwerekeza ku muhanda wa Nasser, hafi ya URC.

Muri Kampala hagaragaye abantu bake bigaragambya, bigaragara ko barushijwe imbaraga n’abashinzwe umutekano. Bafite ibyapa byanditseho ngo “Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko agomba kwegura.”

Bitewe n’uko Polisi ya Uganda yari yasabye aba baturage kutajya mu myigaragambyo, yatangiye guta muri yombi abarenze kuri iri bwiriza, barimo Sylvia Namutyaba, Habib Buwembo na John Bosco Sserunkuma bo mu ishyaka NUP ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Aba bafungiwe kuri sitasiyo ya Arua Park.

Perezida w’ihuriro ry’amadini n’amatorero (IRC), Dr Stephen Kaziimba Mugalu, yasabye urubyiruko kwimakaza gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije igihugu binyuze mu nzira y’amahoro, asaba na Leta ya Uganda gushyira imbaraga mu kubikemura.

Ati “Dusabye abafite ibibazo bose, by’umwihariko urubyiruko ko rwayoboka inzira y’ibiganiro byubaka nk’uburyo bwo gukemura amakimbirane. Twumva kandi ko hakenewe gukemurwa ububabare bw’abaturage hirya no hino, barimo abana, abagore, abakuze, abafite ubumuga, abahinzi, abaganga, abarimu n’abandi.”

Hari impungenge ko uko amasaha yicuma, iyi myigaragambyo ikomeza gufata intera kuko umunyapolitiki ukomeye, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na we yavuze ko ayishyigikiye, n’ubwo yahamije ko ishyaka rye atari ryo ryayiteguye.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda aherutse kuburira abateguye iyo myigaragambyo, ababuza “gukina n’umuriro”.


Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *