Abasura Pariki ya Nyungwe bashyizwe igorora.

Pariki ya Nyungwe ikomeje kwitabwaho no kuvugururwa kugirango ikomeze gukurura ba Mukerarugendo basanzwe bayisura.

Mu bintu birimo gukurura ba mukerarugendo basura pariki ya Nyungwe harimo inzira zo mu kirere, ahubatswe ikiraro cy’ibyuma n’inshundura (Nyungwe Canopy Walk), ndetse hakaba hagiye no gushyirwaho uburyo bwo kugendera ku migozi ukambukiranya imisozi (Zipline Mountain).

Urugendo rwo mu kirere rureshya na metero 160 ku kiraro cya ‘Nyungwe Canopy’, hari abo rutera ubwoba ariko bikarangira babonye ko batinyaga ubusa.Ni iki Umuyobozi w’Ikigo gifite Pariki ya Nyungwe mu nshingano avuga ku kamaro ko kugendera kuri ‘Canopy Walk’ (Inzira yo mu kirere)

Protais Niyigaba, avuga ko urugendo rwo mu kirere nk’urwo kunyura ku kiraro cya Canopy, rufasha umuntu kwitekerezaho cyane, Niyigaba Ati “Kiriya (Kiraro) gituma ibintu byose umuntu yari yifitemo by’umujagararo bimushiramo agasigara ari gutekereza ku buzima gusa no kuri ‘Nature’, ariko icyiza kibirimo ni uko aba afite umutekano, nta mpanuka aba yenda kugira.”

Niyigaba avuga ko kugenda kuri Canopy biruhura abantu, cyane cyane abaza bafite ibintu byinshi ubwonko bwabo buhugiyeho, kandi ko abagira ubwoba ku nshuro ya mbere ari bo bagenda bakagaruka bwarashize.

Niyigaba avuga ko bitarenze umwaka utaha wa 2025 muri Nyungwe hafi yo k’Uwinka, hagiye gushyirwa imigozi yambukiranya imisozi (Zipline mountain), aho abantu bagendera mu kirere banagana kuri iyo migozi.

Ni gahunda avuga ko igamije kongera umubare w’abasura pariki ya Nyungwe nyuma y’uko ikiraro cya Canopy kiwukubye inshuro zirenga enye kuva mu mwaka wa 2010 ubwo cyubakwaga.

Niyigaba avuga ko mu mwaka wa 2011 habonetse abasura Nyungwe bashya bagera kuri 3,000, baza kwiyongera bagera kuri 8,000 muri 2015, ubu bakaba barenga ibihumbi 17 ku mwaka, aho 80% baba ari abaje kugendera kuri Canopy bridge.

Kugeza ubu Umunyarwanda ugendeye kuri Nyungwe Canopy yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15, umunyamahanga akishyura Amadolari ya Amerika 140, hakiyongeraho no kugenda umuntu ahura n’ibinyabuzima biri mu nzira ijya n’iva kuri icyo kiraro.

Kurondora urusobe rw’ibinyabuzima bigize ishyamba rya Nyungwe, byaba ibisimba cyangwa ibimera byatwara iminsi, ariko mu byo umuntu ahita abona hafi aho ku muhanda, harimo inyamaswa z’ibisabantu nk’igitera, icyondi, inkende n’inkoto, hamwe n’utunyamabere twitwa impundu tumeze nk’ihene.

Gusa k’uwifuza kwitonda agasura inyamaswa n’ibimera bidahita biboneka hafi ye, ababishinzwe bamufasha kujyayo mu rugendo ashobora no kumaramo iminsi irenga itatu mu ishyamba aho yirirwa akararamo.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *