Ubushita bw’Inkende bwakamejeje, mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Nyuma y’iminsi mike igeze mu Rwanda, indwara y’Ubushita bw’Inkende cyangwa se Monkeypox, yamaze kugaragara muri Kenya na Centrafrique, ibikomeje kuzamura impungenge ku muvuduko w’ikwirakwira ryayo, ndetse hakibazwa ku bushobozi bw’ibihugu bya Afurika mu kuwukumira.

Umugenzi wagaragaweho iyi ndwara muri Kenya ni uwavaga muri Uganda, ariko anafite gahunda yo gukomeza mu Rwanda. Ku rundi ruhande, Centrafrique itangaza ko iyi ndwara yagaragaye mu batuye mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Bangui.

Ikigo gishinzwe kurwanya Ibyorezo muri Afurika, CDC, cyatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari yo iri ku isonga mu kugira umubare munini w’abahitanwa n’iyi ndwara, dore 96% by’abarenga ibihumbi 14 bayirwaye, barimo n’abo yahitanye, bari muri icyo gihugu.

Ku rundi ruhande, iki kigo kivuga ko muri Congo hagaragaye ubundi bwoko bushya bwa monkeypox bufite ubukana budasanzwe kuko bwandura vuba, kandi bukica ku kigero kiri hejuru ugereranyije n’ubwari busanzwe. Amakuru y’ibanze amaze kwerekana ko bwica nibura 10% by’ababwanduye.

Iki kigo kandi gitewe impungenge n’ikigero iyi ndwara yicaho abantu muri Afurika, dore ko 3% by’abayirwaye muri Afurika ibahitana, nyamara impuzandengo yo ku rwego rw’Isi ikaba ari 1% hashingiwe ku mibare yo mu 2022, ubwo iki cyorezo cyatangiraga gukaza umurego hirya no hino ku Isi.

Ku rundi ruhande, Africa CDC ivuga ko ibikorwa by’urwego rw’ubuzima bikiri hasi, kongeraho inkingo nke z’iyi ndwara biri mu bituma irushaho gukaza umurego hirya no hino kuri uyu Mugabane, dore ko ubu imaze kugaragara mu bihugu 10 byose.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *