Kenya: Byasubiwemo Abatunze ipusi bagomba gutangira kuzitangira umusoro.

Muri Kenya hagiye gushyirwaho umusoro w’injangwe ku bazitunze bose ndetse nazo zikajya zibanza kwandikishwa mu irangamimerere y’umuryango, mbere yo kuzitunga mu rugo.

Kugeza ubu abatuye i Nairobi mu gihugu cya Kenya basanzwe batunze injangwe mu ngo zabo, Igishyika ni cyose ndetse bafite imitima ihagaze, Nyuma y’uko batangarijwe ko bashobora kujya batangira ayo matungo imisoro n’amahoro.

Ni nyuma y’uko ubutegetsi bwo muri uyu mujyi bwategetse abatunze aya matungo ko buri wese urifite asabwe kuryandikisha hakiyongeraho kugura uruhushya rumara umwaka rugura amashiringi 200 akoreshwa muri Kenya.

Si ibyo gusa , kuko buri wese utunze ipusi, asabwe kugenzura imyitwarire yayo kandi akaba afite n’icyangombwa kigaragaza ko yakingiwe ibisazi.

Andi mabwiriza ateganyijwe, ni uko ngo abazitunze (injangwe) bagomba kugenzura no kwitwararika ko zitagomba guhungabanya amahoro y’abaturanyi, Basabwa kandi kuguma bazifungiranye kugirango zitajya guhura na ngenzi zazo bityo kugirango zitororoka.

Aya mabwiriza, yashyizweho ngo mu rwego rwo kurengera injangwe, ariko banyirazo bakavuga ko ari ukubananiza, Abanya Kenya bavuga ko aya ari amayeri Leta irimo gukoresha kugirango ibone uko igaruza imisoro yamaganwe n’urubyiruko rukomeje ibikorwa byarwo byo kwigaragambya.

Ikindi abaturage bamwe bibanza, ni uko injangwe zihora zizerera kugasozi zizasoreshwa.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *