Mu muziki mwinshi, Dj Brianne, Bushali n’abandi batanze ibyishimo muri “Rayon Day”.

Mu birori bibereye Ijisho “Rayon Day” yagenze neza ndetse abakunzi ba Rayon Sports bataha batabishaka, Nyuma yo guhatwa umuziki n’abarimo Bushali uri mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane muri iyi minsi.

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03 Kanama 2024, mbere yuko iyi Kipe ya Rayon Sports icakirana na Azam FC yo mu gihugu cya Tanzania mu mukino wo kwizihiza uyu munsi ngarukamwaka wiswe “Rayon Day” .

Ibi birori byabereye kuri Stade ya “Kigali PELE Stadium” iherereye Inyamirambo ndetse ku isaha ya saa 10:00 am kugeza saa 11:45 am hari hateganyijwe akarasisi kagana kuri sitade.  12:00  pm gufungura imiryango. Kuva 12:00 – 14:00 pm hari imyidagaduro irimo n’abakora siporo n’ababyina gakondo.

Saa 14:00- 14:45 kwerekana ikipe ya Rayon Sports y’abagore Kuva 14:45 – 15:00 pm umuziki ndetse Bushali akaba aribwo aributaramire abafana. Kuva 15:00 – 15:45 kwerekana abakinnyi ba Azama FC. Kuva 15:45 – 16:00 Umuhanzi Platini araba ataramira abafana. Kuva 16:00 – 16:45 Kwerekana abakinnyi ba Rayon Sports. Kuva 16:45 – 17:00 haratambuka ijambo rya perezida wa Rayon Sports.

Kuva 17:00 – 18:00 amakipe araba ari kwishyushya. 18:00 pm umukino nyamukuru uhuza Rayon Sports na Azam FC nibwo utangira. 18:50 – 19:00 haratarama abana b’umuryango wa Sherrie Silver. Umukino urarangira 20:00. Kuva 20:00 – 20:30 haratangwa ibihembo, ubindi hasoze umuziki kuva 20:30 kugera 21:00 pm

UWAYEZU Jean Fidele, Perezida w’Umuryango mugari w’Abafana ba Rayon Sports yishimiwe cyane n’abakunzi ba Rayon Sports bitabiriye umunsi wa Rayon Day.

Saa 15:30 Azam FC ubu niyo ifashe umwanya aho batangiye kwerekana abakinnyi bayo izakoresha mu mwaka w’imikino 2024/25. Tubibutse ko Azam FC izacakirana na APR FC mu w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League

Ubwo Azam FC yari ihawe umwanya ngo yerekane abakinnyi bayo izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, Umuvugizi wayo Hasheem Ibwe yavuze ko bakunda Perezida Kagame bitewe n’imiyoborere myiza ndetse n’umubano mwiza u Rwanda rufitanye na Tanzania. 

Yahise avuga ko hari impano bamugeneye bitewe n’ukuntu ateza imbere ibikorwa bya siporo, maze umuyobozi wa Azam FC, Abdulkarim Amin Popati ahita ashyikiriza umwambaro w’iyi kipe umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli wanditseho P Kagame mu mugongo.

Ikipe ya Azam FC ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania, yageneye impano Perezida wa Repubilika y’u Rwanda, Paul Kagame. Azam FC yahaye Perezida Kagame iyi mpano kuri uyu wa Gatandatu mu birori by’Umunsi mukuru wahariwe ikipe ya Rayon Sports uzwi nk’Umunsi w’Igikundiro [Rayon Day] biri kubera i Nyamirambo muri Kigali Pelé Stadium.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda akunze gushimirwa na benshi bitewe n’ukuntu ateza imbere ibikorwa bya siporo dore ko no mu minsi yashize na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yamushimiye avuga ko n’abandi bakwiriye kumufataho icyitegererezo. Ikipe ya Azam FC iri bukine umukino wa gicuti na Rayon Sports ndetse ni nawo mukino urasoza ibirori by’Umunsi w’Igikundiro wa 2024.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *