Riderman na Bulldog bitegura kumurika album bahuriyemo “Icyumba cy’Amategeko”, batangiye gutangaza abahanzi bazabafasha gususurutsa abakunzi b’umuziki wa Hip hop bazacyitabira.
Riderman yatangarije Isibo TV ko iki gitaramo cyahariwe umuziki wa Hip hop gusa nta yindi njyana izahumvikana, ndetse bazaririmbana n’abaraperi b’ingeri zose kuva ku bakuru batangiranye umuziki kugera kubakiri bato bagezweho uyu munsi.
Ni igitaramo afata nk’umugoroba wa Hip hop cyangwa ubukwe buzarangwa n’imico y’iyi njyana ikunzwe n’abatari bake. Ati “Nkuko nabivuze ni nk’ubukwe ntabwo wabukora wenyine , ni umugoroba wa Hip hop gusa, kuva ku myambarire imibyinire , indirimbo. Tuzaze twumva ko turi mu ijoro rya Hip hop.”
“Tuzataramana n’abandi bahanzi barimo Ish Kevin , Bruce The 1st , Kenny K Shot , Bushali , B Threy, hari n’abandi bashobora kuziyongeramo.”
Biteganyijwe ko bamwe mu baraperi bahoze mu itsinda rya Tuff Gang nabo bakiyingera kuri uru rutonde ntagihindutse, Riderman yasobanuye ko hazabaho ibihe byo kwibutsa abazitabira iki gitaramo ibihe banyuzemo ubwo batangiraga umuziki kugera ku bihe by’umuziki w’uyu munsi.
Iyi album yitwa ‘Icyumba cy’amategeko’ igizwe n’indirimbo esheshatu aba baraperi bahuriyemo ikaba yagiye hanze ku wa 31 Gicurasi 2024. Iki gitaramo gitegerejwe ku wa 24 Kanama 2024 muri Camp Kigali. Riderman na Bulldog bazaririmba mu buryo bwa ‘Live’ bafatanyije n’itsinda rya Shauku band riri gutozwa na Igor Mabano.
Kugeza ubu ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cya Riderman na Bull Dogg, byamaze gushyirwa hanze aho itike ya make igura ibihumbi 7Frw, muri VIP bikaba ibihumbi 15Frw mu gihe VVIP ari ibihumbi 25Frw.
Ni mu gihe abifuza kuzagurira itike ku muryango iya make iri ku bihumbi 10Frw, muri VIP bikaba ibihumbi 15Frw naho VVIP bikaba ibihumbi 30Frw.