Kenya : Islael MBONYI yakiriwe nk’umunyabigwi, Arazwa muri Hotel Micheal Obama yarajwemo.

Umuririmbyi Islael MBONYI uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda yakiriwe nk’igikomangoma mu gihugu cya Kenya aho yagiye muri gahunda z’ibitaramo.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 14 Kanama 2024 nibwo Israel Mbonyi n’itsinda ryamufashije mu gitaramo aherutse gukorera i Nairobi muri Kenya bageze i Kigali, ahamya ko ahageranye umutima ushima bikomeye.

Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo yakomozaga k’uko yiyumva nyuma y’igitaramo aherutse gukorera ahitwa ‘Ulinzi Sports Complex’ mu ijoro ryo ku wa 10 Kanama 2024.

Akigera i Kigali, Israel Mbonyi yavuze ko yishimiye uko igitaramo cyagenze, ahamya ko ari ibintu byamukoze ku mutima by’umwihariko n’ubu akaba acyakira amakuru y’umusaruro cyatanze.

Ati “Ni igitaramo ntazibagirwa, cyari umunezero ukomeye kuri njye n’abakunzi b’umuziki bacyitabiriye, byibuza abarenga ibihumbi 12 bari bacyitabiriye, muri bo harimo abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki wa Kenya n’abandi benshi.”

Uyu muhanzi yavuze ko uretse igitaramo cyamushimishije, andi makuru akomeje kumukora ku mutima yayakiriye nyuma yo kugera mu Rwanda aho yamenye ko abarenga 40 bitabiriye iki gitaramo bamaze kwakira agakiza.

Israel Mbonyi ahamya ko kugeza ubu amaso ye yose yahise ayerekeza muri Uganda aho afite ibitaramo bibiri, birimo icyo azakorera i Kampala ku wa 23 Kanama 2024 n’icyo azakorera i Mbarara ku wa 25 Kanama 2024.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *