Amashirakinyoma, Ese koko Peter na Paul ba P-Square baba biyunze. Igaruka rya P.Square yakanyujijeho.

Nyuma yo guterana amagambo, abavandimwe b’impanga Peter na Paul, bari bagize itsinda rya P-Square, biyunze nyuma y’umubano utari mwiza umaze iminsi hagati yabo watumye itsinda ryabo risenyuka.

Byavuzwe hashingiwe ku ifoto aba bombi bahuriyemo na Peter Obi wari umukandida ku mwanya wa Perezida mu matora 2023,  ahagaragarariye ishyaka Labour Party ryo muri Nigeria, Uyu muhuro wasaga nk’uwo kwiyunga hagati ya Peter na Paul wabaye ku mugoroba wa tariki 13 Kanama 2024, bikavugwa ko wagizwemo uruhare na Peter Obi.

Iby’uko baba biyunze byagaragajwe na Paul usigaye uzwi nka Rudeboy, ubwo yasangizaga abamukurikira ku rubuga rwa Facebook ifoto ari kumwe na Peter Obi, maze ayiherekeresha amagambo amushimira kubahuza. Yagiraga ati: “Wakoze cyane nyakubahwa Peter Obi, Imana iguhe umugisha, wubahwe .” 

Uyu muhuro w’ubwiyunge ubaye nyuma y’iminsi Paul yumvikana kenshi mu biganiro avuga ko ari we wari ugize itsinda rya P-Square, aho akenshi yakundaga kuvuga nabi umuvandimwe we Peter uzwi nka Mr P.

Ibiganiro Paul yakoraga ni byo Peter yahereyeho avuga ko ari ukumutesha agaciro no kumwangisha abafana, agahitamo kumwandikira ibaruwa ifunguye yagarukaga kuri byinshi byamubabaje.

Muri iyo barwa Peter yamenyeshaga Paul ko atari byiza gutesha agaciro imbaraga ze no kugerageza kumwangisha abafana kuko ari byo byaganishije ku gusenyuka kw’itsinda rya P-Square ibyo yise gutenguha abafana baryo.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *