Menya amateka ya Hetty Greene, wakuriye mu ikariso imwe, kugeza apfuye.

Mu gihe bavuga ko Yesu ari we wakuriye mu ikazu imwe, hari inkuru itangaje y’umugore w’umuherwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika warinze asazira mu ikariso imwe kubera gukunda amafaranga.

Mu gihe bavuga ko Yesu ari we wakuriye mu ikazu imwe, hari inkuru itangaje y’umugore w’umuherwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika warinze asazira mu ikariso imwe kubera gukunda amafaranga.

Umugore witwa Hetty Green, ni we mugore wabayeho yambara umwenda w’imbere (ikariso) kuva afite imyaka 16 kugeza apfuye.

Hetty Green ni umukobwa umwe rukumbi w’umucuruzi w’umunyamerika wavutse mu 1834 bivugwa ko afite umutungo wa miliyari 2.3 z’amadolari kandi akaba afite agahigo kuba umugore ukize kurusha abandi ku isi.

Afite imyaka 16, yidodeye uwo mwenda  w’imbere yambaraga kugeza apfuye, mu gihe ku bijyanye n’imyambarire ye bivugwa ko yambaye ikote rimwe ry’umukara na ryo yahinduye ari uko rimaze gusaza rishize.

Nubwo yashatse umugabo ukize, gusa kubaho mu buzima buciriritse byamubaga  mu maraso kuko yakomeje kubaho mu buzima bubi arya ibiryo bihendutse anarara ahantu hasanzwe, ku buryo umuryango we wahoraga uhangayitse.

Si ibyo gusa kandi kuko yigeze gutuma amaguru y’umuhungu we acibwa bitewe n’uko yavunitse agatinda kwivuza kubera uyu mugore yatinye gukoresha amafaranga ye mu kumuvuza, Hetty Greene yitabye Imana mu 1916 afite imyaka 81 mu mujyi wa New York.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *