Umuhanzi wo muri Kenya Bien-Aimé uri i Kigali, yavuze uko yiyumva iyo ari mu Rwanda, ahishura n’inzozi yahoze arota zo gukorana n’umuhanzi wo mu Rwanda, ari nako yavuze imyato Bruce Melodie.
Ibi Bien-Aimé Baraza yabitangaje ubwo yageraga i Kigali kuri uyu wa kabiri, tariki 27 Kanama 2024, akakirwa ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe na Itahiwacu Bruce Melodie, bateganya gufatanya mu mishinga itandukanye y’indirimbo bazahuriramo ndetse no gukora amashusho yazo.
Bien-Aimé Baraza wamamaye mu itsinda rya Sout Sol yatangaje byinshi ku buryo afatamo umuhanzi Bruce Melodie ndetse n’inzizi ze zo gukorana n’umuhanzi wo mu Rwanda, Bien-Aimé Baraza yashimye cyane uburyo ahabwa ikaze i Kigali, avuga ko mu Rwanda iyo ahageze yumva ari mu rugo rwa kabiri.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko we na Bruce Melodie badafite indirimbo imwe, ahubwo ko ari nyinshi, avuga ko iyo bagiye gusohora ari nziza nawe afite amashyushyu yo kuyumvisha Abanyarwanda n’Abanya-Kenya.
Yavuze ko yahoze arota gukorana n’umuhanzi wo mu Rwanda kuva kera, gusa ngo ntabwo byakundaga bitewe n’impamvu zinyuranye zirimo n’itsinda yahozemo rya Souti Sol, Yashimangiye ko yishimiye gukorana na Bruce Melodie kuko ari umuhanzi Mpuzamahanga ufite n’impano, amushimira ko yemeye ko bakorana.
Abajijwe uko yiyumva iyo ari mu Rwanda, yavuze ko akunda u Rwanda cyane, kandi ko aba yumva ari mu rugo ha Kabiri.