Ibitaramo bya “Iwacu Muzika Festival” biratangirira I musanze kuri uyu wa 6.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika bisanzwe bisesekaza akanyamuneza mu bakunzi b’umuziki byagarutse n’intego nshya yo gusimbura Primus Guma Guma Super star, byari byarafashe imitima y’abanyarwanda.

Ibi bitaramo biratangirira mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Musanze Aho n’ubundi bikunze gutangirira, Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 Kanama 2024, Kuri Stade ubworoherane harabera igitaramo cya mbere gitangiza “Iwacu Muzika Festival 2024/2025.

Ni ibitaramo bizagaragaramo abahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Bushali, Danny Nanone, Bwiza, Kenny Sol, Ruti Joel, Chris Eazy ndetse na Bruce Melodie nkuko batoranijwe na EAP itegura ibi bitaramo,

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 2000 Frw mu myanya y’icyubahiro {VIP} ndetse n’ubuntu ahandi hose hasigaye ndetse stade ikazaba ifunguye guhera ku isaha ya saa 12 : 00 Pm z’amanywa.

Ibi bitaramo bigarukanye imbaraga zidasanzwe n’umwihariko wo kuryoha kurusha ibitaramo byo mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryakunzwe cyane n’abanyarwanda mu myaka micye ishize, bizazenguruka intara 4 zigize igihugu mu turere turimo, Musanze, Gicumbi, Rubavu, Rusizi, Huye, Nyagatare, Ngoma ndetse na Bugesera.

Kenny Sol umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje kugaragaza impano yabo muri muzika azataramira abakunzi be batuye I Musanze.

Bushali Ati “Gutaramira abakunzi bacu ni nk’ibisanzwe nka gahunda ya leta” gahunda ni kuri stade ubworoherane, amarembo azaba afunguye saa 12:00.

Umuhanzikazi Bwiza, wagaragaye muri MTN Iwacu Muzika y’ubushize akaba azongera kugaragara kuri stage ya MTN Iwacu Muzika muri uyu mwaka ariwe mukobwa wenyine.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *