Ifoto Marina yashyize hanze ku munsi we w’amavuko, iri gutanga umukoro.

Umuhanzikazi Marina Deborah utaherukaga kuvugwa cyane muri Showbiz nyarwanda, yongeye kugaruka anasigira abanyarwanda umukoro wo kumwibazaho no ku mutekereza mu buryo bishakiye.

Uyu muhanzi nyuma y’iminsi micye asohoye indirimbo ye nshya yise “Mon Bebe” mu minsi itandatu ishize ndetse ikaza ikurikira iyitwa “Avec Toi” yaherukaga gukora ndetse na “Ndokose” yakoranye na Ykee Benda, Uyu muhanzikazi yongeye kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga.

Marina utaherukaga kumvikana cyane muri Showbiz yongeye kuvugisha benshi, Nyuma yo gusohora ifoto idasanzwe yambaye nk’abasitari bo mu mahanga, Ni ifoto yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa gatutu tariki ya 28 Kanama 2024 ari nawo munsi yagiriyeho isabukuru y’amavuko.

Marina agishyira hanze iyi foto, benshi mu bakoresha imbugankoranyambaga batangiye kuyikwirakwiza hirya no hino banayivugaho amagambo atandukanye, bamwe bavuga ko ariko yari yahoze ahubwo yari yaratanze agahenge akaba yagarutse.

Benshi mu basesengura cyangwa bakurikiranira hafi iby’imyidagaduro bavuze ko Marina yabikoze agamje kumenyekanisha indirimbo ye ndetse no gushakisha uko yakomeza kuvugwa cyane ku mbugankoranyambaga, Ariko abandi bakavuga ko ari umuco uyu mukobwa asanganwe wo kwiberaho nk’abanyamahanga ndetse yumva ko ntacyo bimutwaye.

Marina afite indirimbo nshya yise “Mon Bebe” yakozwe na Producer Prince Kiizi nawe ukomeje kuzamuka cyane mu gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse yakozwe na AB Godwin mu buryo bw’amashusho ndetse anagaragara mu mashusho yayo nka Video Vixen.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *