Inoti za 5000 na 2000 zari zisanzweho, zigiye guhindurwa.

Kuri uyu wa gatanu hasohotse iteka rya perezida n° 073/01 ryo ku wa 29/08/2024 rishyiraho inoti nshya ya frw 5.000 n’iya frw 2.000 nk’uko bikubiye mu igazeti ya Leta nomero idasanzwe yo ku wa 30/8/2024.

Mu ngingo ya 1 y’iryo teka rya Perezida, ivuga ko Banki Nkuru y’u Rwanda ishyizeho inoti nshya ya 5000 FRW n’iya 2000 FRW zifite ibimenyetso by’ingenzi byasobanuwe ku mugereka w’iryo teka, kandi zikaba zifite agaciro mu Rwanda, Mu ngingo ya 2 y’iryo teka, biteganyijwe ko izo noti nshya, iya 5000FRW n’iya 2000FRW, zikoreshwa hamwe n’izindi zisanzweho, kandi zose zifite agaciro mu Rwanda.

Ibiranga inoti nshya ya 5000FRW nk’uko byasobanuwe ku mugereka rw’iryo teka, ni ingano yayo ya milimetero 145 kuri milimetero 72, hanyuma ishusho igaragara kuri iyo noti nshya ya 5000FRW ni Ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda, n’inyuguti ‘BNR’ munsi yacyo. Iyo shusho ikaba iri mu ruhande rw’iburyo rw’inoti. Ibara ryiganje muri iyo noti, ni ibihogo bijya gusa n’ibara rya roza.

Imbere kuri iyo noti hari amagambo yanditseho, harimo ‘BANKI NKURU Y’U RWANDA’, munsi yayo handitse ‘Iyi noti yemewe n’amategeko’. ‘AMAFARANGA IBIHUMBI BITANU’ yanditse mu ruhande rwo hasi.

Mu bindi bimenyetso bigaragara kuri iyi noti nshya ya 5000 FRW, ni igishushanyo kigaragara cy’inyubako ya ‘Kigali Convention Center’ iri mu Mujyi wa Kigali, hakaba hariho ishusho igaragara y’uduseke tubiri, hakabaho kandi inkangara iteretswemo agacuma biri mu nzu ya Kinyarwanda yo hambere, n’ibindi.

Kuri iyo noti nshya ya 5000FRW kandi, hariho itariki inoti yakoreweho 28.6.2024 yanditswe ahagana hasi ku ishusho ihinguranya inoti. Ikindi ni umukono w’Umuyobozi wa Banki n’uw’Umuyobozi wa Banki wungirije bigaragara munsi y’ishusho y’inyubako ya ‘Kigali Convetion Center’.

Ibiranga inoti nshya ya 2000FRW, harimo ingano yayo ya milimetero 142 kuri milimetero 72. ishusho igaragara kuri iyo noti nshya ya 2000FRW ni Ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda, n’inyuguti ‘BNR’ munsi yacyo. Iyo shusho ikaba iri mu ruhande rw’iburyo rw’inoti.

Ibara ryiganje muri iyo noti nshya ya 2000FRW, ni umweru ucyeye. Imbere kuri iyo noti hari amagambo yanditseho, harimo ‘BANKI NKURU Y’U RWANDA’, munsi yayo handitse ‘IYI NOTI YEMEWE N’AMATEGEKO’. ‘AMAFARANGA IBIHUMBI BIBIRI’ yanditse mu ruhande rwo hasi.

Mu bindi bimenyetso biranga iyo noti nshya ya 2000FRW, harimo igishushanyo kigaragara cy’imisozi y’Ikiyaga cya Kivu.Hari kandi n’ishusho igaragara y’intete z’Ikawa zikaranze neza, n’ibindi.

Hariho kandi itariki inoti yakoreweho 28.6.2024, hakabaho n’Umukono w’Umuyobozi wa Banki n’uw’Umuyobozi wa Banki wungirije bigaragara munsi y’ishusho y’imisozi y’ikiyaga cya Kivu.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *