Mu mwambaro w’abacuruza ama unite, Bwiza yahaye ibyishimo abanya Musanze, muri “MTN Iwacu Muzika Feastival”.

Umuhanzikazi Bwiza ari nawe mukobwa yakoze ugakoryo mu gitaramo cyatangije uruhererekane rw’ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byatangiriye mu karere ka Musanze.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 Kanama 2024, Mu karere ka Musanze kuri stade Ubworoherane habereye igitaramo gifungura uruhererekane rw’ibitaramo bizwi nka “MTN Iwacu Muzika Festival” bitegurwa na East African Promoter, igitaramo cyabaye cyiza cyane ndetse kikarangwa n’udushya twinshi.

Bwiza nk’umwe mu bahanzi bari muri iri serukiramuco ndetse akanaba umukobwa umwe rukumbi uririmo, yatanze ibyishimo ku bakunzi be ndetse n’abakunzi be. Bwiza mu muteguro ukomeye yaserutse ku rubyiniro mu mwambaro w’abakozi {Agents} ba sosiyete ya MTN Rwanda asanzwe anamamariza ndetse ikaba ari nayo muterankunga mukuru w’iserukiramuco.

Uyu muhanzi yatanze ibyishimo ku banya Musanze bitabiriye umunsi wa mbere w’ibitaramo bya “MTN Iwacu Muzika Festival” bigomba kuzenguruka intara zose zigize iguhugu. Bwiza yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zatumye amenyekana zirimo na “Ready” yahereyeho yinjira mu muziki.

Uko uyu muhanzi yaririmbiraga abakunzi be ni nako nabo bageragezaga kumufasha mu kuririmba ndetse no kubyinana nawe, cyane ko ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi ndetse indirimbo ze nyinshi zizwi n’abantu benshi b’igitsinagore ndetse n’igitsinagabo.

Byitezwe ko ibi bitaramo bigomba gukomeza kuwa gatandatu utaha tariki ya 7 Nzeri 2024 mu Karere ka Gicumbi ndetse abahanzi bose bakazaba baruhutse neza ndetse bakoze imyitozo ihambaye kugirango bazatange ibyishimo byuzuye ku bakunzi ba muzika nyarwanda.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *