Musanze : Abahanzi baranzwe n’udushya ku munsi wa mbere w’ibitaramo bya “MTN Iwacu Muzika Festival”.

Abahanzi barimo Bwiza ndetse na Danny Nanone bari mu bahanzi berekanye udushya cyane mu gitaramo cyabereye i Musanze, ku munsi wa mbere w’ibitaramo “MTN Iwacu Muzika Festival” bigomba kuzenguruka igihugu.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 Kanama 2024, Mu karere ka Musanze kuri stade Ubworoherane habereye igitaramo gifungura uruhererekane rw’ibitaramo bizwi nka “MTN Iwacu Muzika Festival” bitegurwa na East African Promoter, igitaramo cyabaye cyiza cyane ndetse kikarangwa n’udushya twinshi.

Bwiza nk’umwe mu bahanzi bari muri iri serukiramuco ndetse akanaba umukobwa umwe rukumbi uririmo, yatanze ibyishimo ku bakunzi be ndetse n’abakunzi be. Bwiza mu muteguro ukomeye yaserutse ku rubyiniro mu mwambaro w’abakozi {Agents} ba sosiyete ya MTN Rwanda asanzwe anamamariza ndetse ikaba ari nayo muterankunga mukuru w’iserukiramuco.

Umuraperi Danny Nanone nawe ni umwe mu bahanzi bigaragaje neza ndetse bakishimirwa n’abakunzi ba muzika bitewe n’uburyo yaje yambaye ku rubyiniro ndetse n’ababyinnyi be, Danny Nanone umaze igihe gito agarutse mu muziki avuye ku ishuri yongeye kwerekana ko yakora ibirenze nkuko yigeze kubikora muri “Primus Guma Guma Super Star”.

Uyu muraperi n’itsinda rye ry’ababyinnyi bamuherekeje binjiye ku rubyiniro bambaye imyambaro ya gisirikare ndetse bashyigatiye intwaro {Imbunda} mu ntoki nk’abari ku rugamba, Bitewe n’uburyo bari babiteguye abanya musanze bari baje mu gitaramo bishimiye cyane uwo muteguro ndetse babafasha kuririmba izo ndirimbo za Danny Nanone.

Kenny Sol niwe muhanzi wabimburiye abandi ku rubyiniro ndetse agerageza gukora ibishoboka kugirango abakunzi be banezerwe, Kenny yahereye ku ndirimbo ‘Momolita’ yakoranye na Nel Ngabo ndetse yakirwa neza n’abanya-Musanze.

Bruce Melodie uri ku gasongero muri iyi minsi nawe ni umwe mu bahanzi banyeganyeje abanya musanze cyane ko afite indirimbo zibimwemerera zibyinitse kabone niyo waba utamukunda, Uyu musore nawe yishimiwe bikomeye i Musanze.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *