Impinduka mu bakinnyi 11 ba Amavubi umutoza ashobora kubanza mu kibuga ahura na Benin

Impinduka mu bakinnyi 11 ba Amavubi umutoza ashobora kubanza mu kibuga ahura na Benin

Kuri uyu wa kabiri tariki 15 ukwakira 2024, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irakina umukino wo kwihyura n’ikipe y’igihugu ya Benin, umukino urabera kuri sitade nkuru y’igihugu AMAHORO.

Ikipe zombi zimaze igihe zirimo kwitegura nyuma yo gukina umukino ubanza wabereye mu gihugu cya Cote D’Ivoire urangira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itsinzwe ibitego 3-0.

Umudage utoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse na Kapiteni baraye batangaje ko batengushye abanyarwanda ariko bagomba gukora ibishoboka byose nabo bakabona intsinzi kuri uyu mukino uratangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi imaze iminsi irimo kwitegura, mu bakinnyi babanza mu kibuga dushobora kubonamo impinduka zikomeye bijyanye n’abakinnyi bagize ibibazo by’imvune mu mukino ubanza.

Abakinnyi bagiriye ibibazo by’imvune mu mukino ubanza harimo Kwizera Jojea ndetse na Manzi Thiery ariko bose dushobora kutababona kuri uyu mukino.

Nyuma yaho Niyomugabo Claude yitwaye neza mu mukino ubanza nawe ashobora gusimburwa na Imanishimwe Emmanuel wari usanzwe abanza mu kibuga.

Abakinny 11 Frank Torsten Spittler ashobora kubanza mu kibuga

Mu izamu: Ntwari Fiacre

Ba myugariro: Mutsinzi Ange, Niyigena Clement, Imanishimwe Emmanuel na Ombarenga Fitina

Abo hagati: Mugisha Bonheur, Bizimana Djihadi na Muhire Kevin

Ba Rutahizamu: Mugisha Gilbert, Samuel Guellette na Nshuti Innocent

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *