
Mu mpera z’icyumweru gishinze i Kigali habereye imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 kizabera muri Canada, USA na Mexique .
Iyo mikino yitabiriwe n’abanyarwanda benshi barimo n’umuryango wa Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame byasabaga umutekano wo rwego rwo hejuru, TIGER GATE S LTD ikigo kabuhariwe mu gutanga serivisi z’ ubwirinzi, umutekano, kwinjiza abafana mu bwisanzure no kwirinda ubucucike ku bibuga by’imikino itandukanye n’imyidagaduro hano mu *Rwanda cyongeye gushimwa na benshi kubera ubuhanga, ubushishozi n’ubunararibonye bw’abasore n’inkumi bacyo bagaragaje muri iyo mikino yari ikomeye…
Kuri uyu wa gatatu twashatse kumenya imbogamizi n’ibindi bintu byagoranye muri iyo mikino yitabiriye n’abantu bagera ku bihumbi mirongo ine na bitanu (45,000) kuko byasabaga ko baba bafite umutekano uhagije maze twegera umuyobozi mukuru wa TIGER GATE S LTD , Bwana GATETE Jean Claude atubwira byinshi mu byabagoye ku mukino w’ Amavubi na Nigeria ndetse na Amavubi na Lesotho.
Bwana GATETE yavuze ko icyagoranye muri iyo mikino 2 ari ukuvangura no kwicaza icyiciro cy’abafana bishyuye amatike n’abandi bagombaga kwinjirira ubuntu kandi bigakorwa nta n’umwe ubangamiwe ariko ubunararibonye n’ubunyamwuga basanganywe nibwo bwabashoboje kubigeraho.
Yakomeje avuga ko mubyo TIGER GATE S LTD* yaje gukemura ikibazo cyari gikomeye mu myinjirize y’abafana ku bibuga by’imipira, imikino n’imyidagaduro kugira ngo ababyitabira binjire mu mutekano n’ubwisanzure.
GATETE kandi yadutangarije ko muri iyi mikino ibiri icyagoranye ari ukubwira abafana baje kureba umupira ko dufatanyije na Police y’igihugu n’izindi nzego zibishinzwe twafashe icyemezo cyo gufunga imiryango ya sitade mu nyungu rusange z’umutekano kubera ko tumaze kwakira abafana 45,000 stade AMAHORO* yagenewe kwakira.
Mu nshingano zikomeye zo kurinda abakinnyi yabajijwe ku kibazo cy’uko ikipe ya Nigeria yanze ko itangazamakuru rifata amashusho ubwo yageraga kuri stade mu gihe ikipe y’ Amavubi yo yaryifuzaga, yavuze ko ubuyobozi bwa buri ikipe buhitamo icyo bwifuza bukatumenyesha noneho mu bunyamwuga bwacu tukabishyira mu bikorwa nta n’umwe uhutajwe cyangwa ngo abangamirwe kuko mu nshingano zacu tuganiriza imbande zose bireba mu rwego rwo gusenyera umugozi umwe.
Mu gusoza, GATETE yadutangarije ko ashima cyane imikoranire n’inzego z’umutekano zo mu Rwanda cyane cyane Polisi y’igihugu kuko ibaba hafi kandi ikanatanga ubufasha aho bukenewe bitewe n’imbibi zitandukanye ziba zatanzwe.
Yasabye abakunzi b’umupira w’amaguru ko bagomba kumva batekanye kuko kera byabaga ari ibintu bigoranye kwinjira ku bibuga by’umupira, imikino n’imyidagaduro TIGER GATE S LTD yazanye igisubizo kirambye kandi imaze kubigero.
Yakanguriye abategura imikino, imipira, ibitaramo kugana TIGER GATE S LTD kubagana kuko bafite serivisi zitandukanye zirimo: *1)Ubwirinzi, umutekano no kwirinda ubucucike ku kibuga, mu bitaramo, mu bukwe, mu nama; 2)Kurinda abantu ku giti cyabo; 3)Protocole; 4)Gutanga amahugurwa y’akazi dukora*.

