Murungi Sabin yagarutse mukazi

Umunyamakuru Murungi Munyengabe Sabin wari umaze iminsi atumvikana kuri Shene ye ya Isimbi TV, yagarutse noneho agaragara isura bitandukanye n’ibyari bimenyerewe, avuga ko ameze neza ndetse ashima umugore we ’akunda’, anagaruka ku ntambara arwana zitagaragara.

Uyu munyamakuru yabanje kubaza abantu bamubonye bwa mbere akora ikiganiro uko biyumva, nawe avuga ko ari ubwa mbere agiye kwibona akora ikiganiro ari ku Isimbi TV.

Yavuze ko ikiganiro yakoze yigaragaje isura, adashaka kuvuga byinshi gusa ari ukwereka abamukunda ko ameze neza. Ati “Tugiye gukora ibiganiro byubaka umuryango w’abantu bumva Ikinyarwanda ku Isi yose.”

Yavuze ko mu buzima bwe adakunda kubaho arakaye ahubwo icyo akora ari ukwiteza imbere n’umuryango we ndetse n’igihugu cye, avuga ko iyo umuntu aje avuga nabi abandi abyima amaso.

Ati “Mbaho ubuzima bwo kudakunda kubaho ndakaye. Buri kintu cyose ndakireba ngakuramo isomo, kikagira icyo kinsigira. Nkaharanira gukora ikintu cyatuma njye n’umuryango wanjye, igihugu n’abantu banjye ari bo mwe [abakunzi ba Isimbi] tubaho twisekera naho iyo umuntu azanye ibintu biri ‘negatif’ ndamureba ngasa nk’aho ntumva. Ngasa nk’aho ururimi avuga ntarwumva.”

Yashimiye umugore we, ati “Ndashimira umugore wanjye nkunda, tumaranye imyaka itandatu tubana twanyuze imbere y’amategeko na Nyagasani twamunyuze imbere bimwe bita ngo mwasezeranye mu rusengero. Tumaranye imyaka 10 hafi 11 dukundana. Nzamubazanire se? Nibishoboka nzamuzana. Nawe ni umuntu unshyigikira cyane.”

Yaciye amarenga yo kwibasirwa kuva yatangira shene ya Youtube

Uyu mugabo avuga ko kuva yatangira shene ya Youtube mu 2018, yagiye ahura n’intambara zigaragara n’izitagaragara.

Ati “Ntangira Youtube twari bake, hari ibintu byinshi bitahabaga. Sinzi uburyo muzakoresha kugira ngo tugire sosiyete irimo abantu bakora kandi bavuga ibintu byiza. Umuntu abone uri gukora nk’akazi. Umuntu akwishimire, aguhe inama.”

Yakomeje avuga ko intambara yatangiye guhura nazo guhera mu 2019 atangiye shene ye, nyuma y’umwaka umwe gusa ayitangije avuga bitarangiriye aho ahubwo zagiye ziyongera.

Ati “Intambara zikomeye nazigize guhera mu 2019, icyo gihe abantu batazwi bayikujeho. Mu 2020 nabwo nzana Ndahiro Valens Papy tugiye gukorana nabwo Isimbi bashaka kuyikura ku murongo, byari kuba byanarangiye.”

Yongeyeho ati “Icyo gihe twashatse umunyamategeko muri Amerika ukorana na Google, ni uko aramburanira. Nanatanze amafaranga menshi icyo gihe nabwo umugore amba hafi. Nagiye ndwana intambara zigaragara n’izitagaragara ariko Imana yarahabaye.”

Murungi Munyengabe Sabin yashimiye kandi umuryango we muri rusange, avuga ko yakuze umutoza gusenga. Ati “Ndashimira umuryango wanjye, n’uwo nashatsemo.”

Ntabwo nzasubizanya n’abantuka…

Uyu mugabo yagize ati “Ushaka kuntuka ugamije kuzamura agashene kawe cyangwa Facebook yawe njye kugusubiza? Intego zanjye z’imyaka 10 nazigeraho gute? Abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bazamuye ibihugu byabo […] ngomba kureba imbere. Ntabwo ngomba gusubiza umuntu uwo ari we wese. Umuntu utekereza ibintu binini ntabwo afata umwanya wo gusubizanya n’abamutuka.”

Yanavuze ko kuba yaranyuze mu ishuri byatumye hari byinshi yunguka bimufasha mu buzima, no mu bihe nk’ibi agarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Ikindi kandi narigishijwe. Akantu ko guca mu ishuri ni kazima. Niyo mpamvu uzabona umuyobozi mwiza azaba akubwira ati ‘iga’. Uzanabirebe abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bafite ubumenyi bwo mu ishuri busanzwe […] ababikora neza ni ababifatanya n’ishuri. Ubumenyi wakuye ku ishuri ukabifatanya n’ubumenyi buhari uyu munsi.”

Yongeyeho ati “Niwigira umuntu umeze nk’uwabaye ku muhanda koko ukaba uri imbere y’abantu ngo ugiye… ibiki bya runaka. Ibyo se wabikora imyaka 20? Ntabwo bishoboka. Bisaba ishuri. Uzige, abe make ariko wige.”

Muri Nzeri ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amakuru avuga ko Murungi Sabin yaciye inyuma umugore we ndetse aza kuvunika ubwo yageragezaga guhunga ngo adafatirwa muri iki gikorwa.

Uretse ibi kandi umunyamakuru Yago yamushinje kumugambanira mu bihe bitandukanye gusa ntabwo Sabin yigeze agira icyo avuga kuri ibi byose.

Sabin yashimiye umugore we umuba hafi

Murungi Sabin yagaragaye kuri camera

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *