Umuhanzi w’umunyabigwi Joseph Mayanja wamenyekanye nka Dr Jose Chameleon mu muziki wa Uganda ndetse no muri Afurika y’uburasizura yongeye guhabwa ikaze n’abakunzi be ndetse bamugaragariza ko bari bamukumbuye cyane.
Uyu muhanzi wubatse ibigwi mu muziki yari amaze igihe arwaye ndetse atabasha kuba yakwitabira ibirori binyuranye, Nyuma yo kurizwa indege akajyanwa muri Leta zunzu ubumwe za Amerika kuvurwayo dore ko iwabo muri Uganda atari ari guhabwa ubuvuzi buhanitse ngo yongere kumererwa neza.
Jose Chameleon yatunguye benshi nyuma yuko yahise yihutira ku rubyiniro nyamara nta gihe kinini aramara avuye mu ndege yamukuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Ibi byagaragaje inyota uyu muhanzi yari afitiye urubyiniro ndetse n’abakunzi b’umuziki we muri rusange dore ko bataherukaga gutaramana nawe.

Ubwo yari ari ku rubyiniro mu ijoro ryo kuri iki cyumweru mu mujyi wa Kampala Jose Chameleon yagaragarijwe urukundo cyane n’abitabiriye iki gitaramo ari nako bose bamufasha kuririmba indirimbo ze banamufata amashusho bakoresheje za Telefone zabo. Mbere yuko ataramira abakunzi be Chameleon yabanje guhabwa ikaze iwabo muri Uganda ndetse nawe azenguruka mu mijyi itandukanye ashimira abakunzi be bamusengeye cyane Imana ikamukiza.
Bamwe mu bakoresha imbugankoranyambaga ndetse n’ababashije kwitabira igitaramo bagiye bagaruka ku buryo uyu muhanzi asa neza ndetse agaragaza ko afite amagara mazima bitandukanye na mbere uko byari bimeze dore ko bavuga ko yagaragazaga cyane ibibazo by’uburwayi. Byitezwe ko uyu muhanzi w’umunyabigwa akomeza gukora ingendo zitandukanye ndetse n’ibitaramo bimufasha gukomeza gusubira neza mu mwuga ari nako asuhuzanya n’abakunzi be.

