Umuhanzi Nemeye Platini [Platini Baba] yahuje imbaraga na mugenzi we Kirenga Gad bakorana indirimbo bise “Ijana ku ijana”ikangurira Abanyarwanda kwisanisha n’imigirire ya Perezida Kagame ugejeje u Rwanda ahifuzwa.
Iyi ndirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 40′ yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023 yakorewe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali cyane cyane ku kibuga cya Basketball i Nyamirambo ahazwi nko kuri Club Rafiki.Muri rusange iyi ndirimbo ishishikariza urubyiruko kwifuza gusa na Perezida Kagame mu buzima bwabo bwa buri munsi, kandi ikabakangurira gushyigikira Perezida Kagame mu rugendo ayoboyemo u Rwanda.Muri iyi ndirimbo hari aho baririmba bati “Ndashaka Kuba kagame imuhira iwacu mu Rwanda. Ndashaka kuba Kagame aho mba ndetse n’aho nkorera.”Bakongera bati “Ndashaka kuba Kagame muguharanira iterambere ry’afurika. Ndashaka kwitonda, ndashaka guca bugufi ndashaka kuba focused aho mukazi kanjye.”Kirenga Gad wagize uruhare mu kwandika iyi ndirimbo, yabwiye InyaRwanda ko yagize igitekerezo cyo kuyandika nyuma y’ubuhamya bw’umusore yumvise ubwo bari kumwe mu nama.Yavuze ko uyu musore yagarutse ku buryo urubyiruko rw’iki gihe rwijanditse cyane mu gukoresha ibiyobyabwenge, ku buryo hatagize igikorwa mu myaka iri imbere urubyiruko rw’u Rwanda rwaba ruri mu kaga.Kirenga anavuga ko yasubije inyuma yibuka uburyo yashyinguye umuryango we wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atekereza ku rugendo rw’ubuzima rwo kwiyubaka arimo n’ibindi.Uyu mugabo avuga ko yandika iyi ndirimbo yashakaga kubwira buri wese gusigasira ubumwe, urukundo, amahoro n’ubutwari, Perezida Kagame ahora atoza Abanyarwanda kugirango imyaka n’ibinyejana biri imbere bizabe ariyo ntero yabo.Kirenga ati “Urubyiruko rukwiriye kwigira kuri Perezida Kagame kugirango n’ibinyejana bizakurikiraho bazabe bavuga ngo ibyo dukora twigira kuri Perezida Kagame.”Avuga ko iyi ndirimbo yayanditse muri Mata 2023, asubije inyuma amaso yibuka urugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka n’uburyo hari benshi batarumva neza urugendo rw’iterambere rw’u Rwanda ruhanzwe amaso.Kirenga avuga ko iyi ndirimbo igamije gusaba urubyiruko kwigira kuri Perezida Kagame. Ati “Ikintu cyose waba ukora ukarebera kuri Perezida Kagame. Iyi ndirimbo igamije’ kumugira ikitegererezo kuri buri wese ku buryo amufatiraho urugero, yaba uri urubyiruko, icyo waba ukora cyose.”
Iyi ndirimbo ‘Ijana ku ijana’ iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’Icyongereza. Hari ahandi baririmba bagira bati “Ayo mateka ndashaka kuyamenya, nsobanurira ubwo buribwe, nsobanurira ako karengane before kagame rise.”
Platini yasohoye indirimbo yakoranye na Kirenga ikangurira urubyiruko kwigira kuri Perezida Kagame
Kirenga Gad wagize uruhare mu kwandika iyi ndirimbo ishishikariza Abanyarwanda kwisanisha n’imigirire ya Perezida Kagame