Ozone Entertainment yashinze  inzu y’imideli yise NAF Model  Empire

Ikigo cya  Ozone  Entertainmemt cyamenyekaye mu bikorwa  byo bitandukanye  mu bijyanye n’imyidagaduro harimo gufasha abahanzi  , gukora amafoto n’amashusho nko gukora filime , gutegura ibitaramo  n’ibindi byinshi bijyanye  n’imyidagaduro muri rusange .

Iki kigo  gishya bashyize ku mugaragaro ku  tariki ya 24 Mata 2025 gikora ibijyanye n’imideri  cya  NAF Model  Empire cyashinzwe  ku gitekerezo cy’abantu batatu aribo Augustin HATEGEKIMANA usanzwe ayobora Ozone Entertainment , Solange ABAYISENGA na Nadine IGIHOZO nabo basanzwe ari abanyamideli bamaze  kumenyekana hano mu Rwanda

Augustin mu kiganiro  na KIGALIHIT yadutangarije  ko Icyo igitekerezo cyo gufungura inzu ifasha abanyamideli bakigize nyuma y’igihe kirekire  bakorana mu bindi bikorwa akaba ariyo mpamvu nahise bahitamo  gushing iyo nzu ya NAF Model Empire

yakomeje atubwira ko nyuma yo gutangiza ibikorwa bya NAF Model Empire bahise bashyira hanze itangazo rihamagarira urubyiruko ndetse n’abandi bose bafite  impano mu bijyanye no kumurika imideli no kuyihimba ko ahawe ikaze muri  NAF Model Empire .

ikindi Augustin yadutangarije nuko ku munsi wo gutoranya abanyamideli bazatangirana nabo hazaba hari akanama nkemurampaka kazaba kagizwe n’abanyamideli ba bahanga cyane  babfitemo  ubuhanga  muri abo hakazaba  harimo Nshimirimana  Yannick  uzwi cyane  nka Lee akaba asanzwe ari umunyamideli  ndetse akaba n’u umukinnyi wa Filime ,akanayobora inzu y’abanyamideli  ya  Lee Collection , hari kandi na Nshogoza Jean Teckno usanzwe nawe akina filime ariko akanaba umunyamideli wabigize umwuga kuko ayerekana akanayihimba

Jean Teckno  uyu yakoze ibikorwa byinshi mu bijyanye n’imideli haba hano mu Rwanda  ndetse  no hanze yarwo  nko muri  Congo,Kenya,Nigeria  ,Dubai  nahandi henshi aho yagiye  yitabira  amarushanwa mpuzamahanga alanegukana ibihembo  nka  Rwanda  Global Top Model ni bindi byinshi umuntu atarondora

Mu gusoza  Augustin yasabye abifuza bose  kuzitabira  casting y’urubyiruko rufite impano  mu bijyane  n’imideli ko itariki ari 11 Gicurasi 2025 aho bita Pyramide Bar kwa Gasongo ku Gisozi .

Abifuza  kuzitabira iyo casting barasabwa kuba bujuje metero 1 na 10 ku bahungu naho ku bakobwa bakaba bafite  metero Imwe na 65 bakazasabwa kuza bamabaye neza .

Ku yandi makuru  uwaba wifuza  wese  kuzitabira icyo gikorwa yahamagara kuri  numero  zikurikira 0787 599 133 cyangwa 0798 287 085

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Ngabonziza Chris

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *