Umugore uri hafi gupfa yasabye umugabo we ko yamureka akaryamana n’uwo bahoze bakundana

Umugabo yemeje ko yarakaye kandi yagize ipfunwe nyuma y’aho umugore we wari ugiye gupfa yamusabye kuryamana n’uwahoze ari umukunzi we ’inshuro imwe gusa’.

Uyu mugabo yavuze ko iki cyifuzo cyamuteye kumva ahemukiwe kandi adahagije.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko yumvise ameze nk’aho hari ideni abereyemo uyu mugore we.

Uyu yanditse kuri Reddit ati’Yaranyicaje ambwira ko kimwe mu bintu bya nyuma ashaka gukora ari ugusambana n’umukunzi we wa mbere. Nukuri narababaye kandi nabajije impamvu.

Ubu rero nsigaye nibaza niba nahakanira umugore wanjye uri hafi yo gupfa cyangwa nkamureka akajya gusambana n’undi mugabo yumva ko ari mwiza.”

Uyu mugabo avuga ko yumva ari mu mwanya wo guhatirizwa kubyemera kuko umugore we asigaje igihe gito ku isi.

Aba bombi ngo bari bamaze imyaka 10 babana neza ndetse ubu burwayi bwatumye uyu mugabo asuhererwa.

Uyu mugore we ngo asigaje amezi 9 gusa ngo apfe ariko ngo arashaka kuryamana n’uwahoze ari umukunzi we.

Bamwe mu bamenye aya makuru bamugiriye inama yo kubyanga kuko ngo kuba uyu mugore we arwaye bitamwemerera kumufata nk’umwanda.

Undi yamubwiye ati “Sinajyana no gushyingura umugore wanjye ambwiye ibyo.”

Hari abavuze ko uyu mugore ashobora kuba yarwaye mu mutwe ku buryo yumva ashaka kuryamana n’abandi.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *