Umuryango wa Azarias Ruberwa Manywa, wahoze ari Visi-Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, watangaje ko habaye igitero cyagabwe mu ijoro ryo ku ya 16 rishyira ku ya 17 Nzeri ku nzu ye yihariye iherereye ku muhanda wa Avenue du Fleuve, mu karere ka Gombe i Kinshasa.
Nk’uko iryo tangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatatu ribivuga abantu bagera ku 150 bo mu nzego z’umutekano nibo bakoze icyo gikorwa cyagutse. Abasirikare icumi barindaga iyo nzu bafashwe ku ngufu bajyanwa ahantu hatazwi.
Nyuma yaho, bamwe mu bagize Garde présidentielle binjiye muri iyo nzu ku ngufu, basenya inzugi kandi bateza ibyangiritse, nk’uko umuryango ubivuga, ushimangira ko ufite impungenge z’uko hashobora kuba ubusahuzi, isenywa cyangwa se kwigarurirwa ku buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iryo tangazo ryagaragaje ko Bwana Ruberwa ubu ari mu mahanga. Umuryango we wakomeje ugira uti: “Twamaganye dushikamye ibi bikorwa tubona nk’ibidashobora kwihanganirwa kandi nk’ihonyorwa ry’uburenganzira shingiro, cyane cyane ubwisanzure n’uburenganzira ku mutungo, byemejwe n’Itegeko Nshinga rya Kongo.”
Kugeza ubu, inzego z’ubutegetsi ntiziragira icyo zisubiza kuri iki kibazo.


